• Amakuru / MU-RWANDA


Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyatangije urubuga rushya rw’imyidagaduro rwa MTN ONE TV, ruzajya rufasha abakiliya bacyo kureba filimi, imikino ya siporo, ibiganiro bya televiziyo, amakuru, indirimbo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bakoresheje ibikoresho bitandukanye birimo telefone, televiziyo zigezweho (Smart TV) na mudasobwa.

MTN ONE TV ni urubuga rw’ikoranabuhanga rugamije korohereza abantu kubona imyidagaduro yo mu Rwanda, mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, aho bayirebera igihe n’aho bashakiye.

Iyi serivisi yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, ifite intego yo guha abakiliya amahitamo menshi y’ibyo bareba, binyuze mu cyerekezo cyayo kigira kiti: “More to Watch. More to Enjoy”, bisobanuye ngo byinshi byo kureba, byinshi byo kwishimira.

Ibizajya biboneka kuri MTN ONE TV birimo filimi, imikino ya siporo yerekanwa imbonankubone, ibiganiro bya televiziyo, filimi z’uruhererekane, ibiganiro by’abana, documentaire, amakuru, ibijyanye n’imibereho y’abantu ndetse n’indirimbo.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yavuze ko iki gikorwa kigamije kugeza ku bakiliya serivisi z’ikoranabuhanga zijyanye n’ibyo bakeneye mu buzima bwa buri munsi, zirimo no kubona imyidagaduro.

Yagize ati: “Kuri twe, agaciro k’ikoranabuhanga kagaragarira mu buryo rifasha abantu mu buzima bwabo. Ubuzima bujyanye n’ikoranabuhanga ntibugarukira ku kazi no guhererekanya amafaranga gusa, ahubwo bunareba uburyo abantu baruhuka n’ibyo bishimira. Binyuze muri MTN ONE TV, turasubiza ibyifuzo by’abakiliya bacu, tubagezaho imyidagaduro ku bikoresho bakoresha buri munsi.”

Yakomeje avuga ko MTN yifuza ko serivisi zayo ziba igice cy’ubuzima bwa buri munsi bw’abakiliya, binyuze mu kubagezaho ibyo bakeneye kandi bibafitiye akamaro.


Umuyobozi wa MTN Rwanda ushinzwe abakiliya na serivisi z’ikoranabuhanga, Somdev Sen, yavuze ko uru rubuga ruzafasha abantu kubona filimi, ibiganiro n’imikino bashaka kureba mu buryo bworoshye.

Yagaragaje kandi ko uru rubuga ruzatanga amahirwe ku bakora ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda, kuko ruzafasha ibikorwa byabo n’impano zabo kumenyekana ku bantu benshi.

Uko wakoresha MTN ONE TV n’amafaranga bisaba

MTN ONE TV izajya ikoreshwa n’abakiliya bose ba MTN Rwanda, bayigeraho binyuze muri porogaramu yayo ya telefone, televiziyo zigezweho cyangwa urubuga rwa interineti.

Abakiliya bazajya bishyura ifatabuguzi bakoresheje amafaranga ari ku murongo wa telefone (airtime), mu gihe uburyo bwo kwishyura binyuze kuri Mobile Money (MoMo) bwo buteganyijwe kongerwaho mu gihe kiri imbere.

Ibiciro by’ifatabuguzi byatangajwe ni ibi:

Ifatabuguzi ry’umunsi: 250 Frw.

Ifatabuguzi ry’icyumweru: 1.000 Frw.

Ifatabuguzi ry’ukwezi: 2.500 Frw.

MTN Rwanda yasabye abakiliya kujya babanza gusoma amabwiriza ajyanye n’ifatabuguzi, cyane cyane igihe rimara n’uburyo rishobora kongerwa, amakuru azajya atangazwa binyuze ku miyoboro yayo yemewe no ku bakozi bashinzwe kwakira ibibazo by’abakiliya.

Itangizwa rya MTN ONE TV rije kwagura serivisi z’ikoranabuhanga MTN Rwanda isanzwe itanga, zitarangirira gusa ku guhamagara no gukoresha interineti, ahubwo zikagera no mu bijyanye n’imyidagaduro.

Ni urubuga rushobora no gufungura amahirwe mashya ku bakora ibijyanye na filimi, umuziki, siporo n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi mu Rwanda, rubafasha kugeza ibihangano byabo ku isoko ryagutse.

MTN Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998, ikaba itanga serivisi z’itumanaho, ikoranabuhanga n’iz’imari zirimo Mobile Money.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments