• Amakuru / MU-RWANDA


Umukuru w’Umudugudu wa Mwanama, mu Murenge wa Gitoki, Akarere ka Gatsibo, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho gucuruza ibinyobwa bikorwa mu buryo butemewe kandi bitujuje ubuziranenge.

Uyu muyobozi yafatiwe mu Mudugudu wa Mwanama, Akagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Gitoki, mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage agaragaza ko acuruza ibinyobwa birimo ubushera n’ibigage.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uyu muyobozi yari aherutse gutorwa muri manda nshya y’inzego z’ibanze. Bamwe mu batuye muri ako gace bagaragaje ko batishimiye kuba umuntu uri mu nshingano zo kuyobora abandi akurikiranyweho ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Bavuga ko umuyobozi akwiye kurangwa n’imyitwarire myiza no kuba intangarugero ku bo ayobora, kugira ngo ibikorwa bye bibere abandi urugero rwiza.

Icyakora, hari n’abaturage bagaragaza ko kuba uyu muyobozi yarafatanywe ibyo binyobwa bidakwiye guhita bifatwa nk’aho byatewe n’umwanya afite, kuko ngo yari asanzwe acuruza ubushera kuva kera, akaba yaranakuragamo amafaranga yamufashije kurihira abana be amashuri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SSP Hamudun Twizeyimana, yemeje aya makuru, avuga ko Polisi yabimenyeshejwe n’abaturage, maze ifatanya n’izindi nzego mu kugenzura amakuru yatanzwe.

Yagize ati: “Ni amakuru twahawe n’abaturage avuga ko acuruza inzoga zo mu bwoko butandukanye harimo n’ubushera n’ibigage. Polisi twagiyeyo n’izindi nzego dufatanya dusanga arimo gucuruza ubushera n’ibigage.”

Yakomeje avuga ko uyu muyobozi yafatanywe ibinyobwa bingana na litiro 300, birimo ubushera n’ibigage, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gitoki mu gihe iperereza rikomeje.

SSP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa bikorerwa mu buryo butemewe kandi bitujuje ubuziranenge, kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ingaruka z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Ibinyobwa bikowa mu buryo butagenzuwe neza bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababinywa, bitewe n’uburyo byateguwe, isuku yakoreshejwe n’ibigize ibyo binyobwa.

Bishobora gutera uburwayi butandukanye, cyane cyane iyo byandujwe n'udukoko dutera indwara cyangwa bikozwe hifashishijwe ibikoresho n'ibinyabutabire bidakwiriye.

Ni muri urwo rwego inzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa zisaba abacuruzi kubahiriza amabwiriza agenga umutekano wabyo, kugira ngo birinde gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments