• Ikoranabuhanga / MURANDASI

Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyatangije urubuga rushya rw’imyidagaduro rwa MTN ONE TV, ruzajya rufasha abakiliya kubona no kureba amashusho atandukanye arimo filime, imikino ya siporo, ibiganiro bya televiziyo, filime ndende z’uruhererekane n’izindi gahunda z’imyidagaduro.

Uru rubuga rwitezweho kongera amahitamo y’abakiliya mu bijyanye n’imyidagaduro, rubaha uburyo bwo kureba ibikubiye mu Rwanda, mu karere ndetse no mu bindi bihugu, bakoresheje telefoni, televiziyo zigezweho (Smart TVs) cyangwa mudasobwa zifite internet.

Mu gutangiza iyi serivisi, MTN Rwanda yagaragaje ko ishaka kwagura serivisi zayo z’ikoranabuhanga, ikarenga ku gutanga serivisi z’amajwi na internet gusa, ikongeramo n’imyidagaduro ijyanye n'ibyo abakiliya bakunda.


Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yavuze ko ikoranabuhanga rikwiye kugira uruhare mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage, atari mu kazi no mu bikorwa by'ubucuruzi gusa, ahubwo no mu gihe cyo kuruhuka no kwidagadura.

Yagize ati: “Kuri twe, agaciro k’ikoranabuhanga gashingira ku kamaro rigirira abantu mu buzima bwabo. Ubuzima buhuje n’ikoranabuhanga ntibugarukira ku kazi no mu bikorwa by'ubucuruzi; bunareba uko abantu baruhuka n'ibyo bishimira. Binyuze muri MTN ONE TV, turazana imyidagaduro abakiliya basanzwe bakunda, tukayibagezaho ku bikoresho bakoresha buri munsi.”


Somdev Sen, Umuyobozi wa MTN Rwanda ushinzwe abakiliya n'ikoranabuhanga ry'ikoranabuhanga (Chief Consumer and Digital Officer), yavuze ko intego ari ugufasha abakiliya kubona byoroshye filime, ibiganiro n'imikino bashaka kureba.

Yongeyeho ko MTN ishaka no gufasha ibihangano by'abanyarwanda kumenyekana, igaha abahanzi n'abandi bakora ibijyanye n'imyidagaduro urubuga rwo kugeza ibikorwa byabo ku bantu benshi.

Yakomeje vauga  ko abakiliya bazajya  bifuza  kureba MTNONE TV  bazabasha kureba ibyo bifuza nka mu  byiciro bitandukanye by'imyidagaduro n'amakuru, birimo: Filime zo mu Rwanda no mu mahanga,Imikino itandukanye ya siporo,Imiyoboro ya televiziyo,Filime z'uruhererekane n'ibiganiro,Gahunda zigenewe abana,Amakuru n'ibiganiro ku mibereho y'abaturage,Inyandiko mbarankuru (documentaries),Gahunda z'umuziki n'imyidagaduro.

Ikindi  yavuze  n’uko iyi serivisi izafasha abakiliya guhitamo ibyo bareba hashingiwe ku byo bakunda, ibikubiyemo bikazaturuka ku bafatanyabikorwa bo mu Rwanda, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Ku bijyanye n’ibiciro abakiliya bifuza  gukoresha MTN ONE TV bibasaba kuba bakoresha  umurongo wa mtn Rwanda bakoresheje  porogaramu zayo zibasha kujya  kuri telefoni, Smart TV cyangwa urubuga rwa internet.

Abakiliya bazajya bishyura bakoresheje amafaranga yo guhamagara (airtime), mu gihe uburyo bwo kwishyura binyuze kuri Mobile Money (MoMo) bwo buzongerwaho mu kindi gihe.

Ku bijyanye n’igiciro ku mufatabuguzi wa MTN Rwanda  bizajya  bimusaba  kwishyura amafaranga 250 ku munsi ,Icyumweru 1000,Ukwezi 2500

MTN Rwanda yavuze ko amakuru arambuye ku gihe buri cyiciro kimara n'uko kongera kwiyandikisha bikorwa azajya atangazwa binyuze ku miyoboro yayo yemewe no ku bakozi bashinzwe kwakira ibibazo by'abakiliya. Abifuza gukoresha iyi serivisi barasabwa kubanza gusoma amabwiriza n'amasezerano ayigenga.

MTN  Rwanda uretse korohereza abakiliya kubona imyidagaduro, MTN ONE TV ishobora no gufasha abahanzi, abakora filime n'abandi bafite ibikorwa by'imyidagaduro mu Rwanda kubona urubuga rwo kumenyekanisha ibihangano byabo.

MTN Rwanda ivuga ko gushyira imbere ibikorerwa mu Rwanda biri mu ntego z'iyi serivisi, kugira ngo inkuru, impano n'ibihangano by'abanyarwanda bigere ku bantu benshi.

 

MTN Rwandacell PLC ni ikigo gitanga serivisi z’itumanaho n’ibisubizo by’ikoranabuhanga ku bantu ku giti cyabo, ibigo by’ubucuruzi n’inzego za Leta mu Rwanda.

Serivisi MTN Rwanda  zirimo guhamagara, internet, serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga, izigenewe ibigo n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga.

Kuva cyatangira ibikorwa byayo  mu Rwanda mu 1998, MTN yakomeje gushora imari mu kwagura no kuvugurura ibikorwa remezo by’itumanaho n’ubushobozi mu ikoranabuhanga, hagamijwe gushyigikira iterambere ry’ikoranabuhanga mu gihugu.

Icyerekezo cya MTN Rwanda ni ukuba ku isonga mu kugeza ku Banyarwanda isi nshya y’ikoranabuhanga, ishingiye ku ihame ry’uko buri wese akwiye kungukira ku buzima bugezweho bworoherezwa n’itumanaho n’ikoranabuhanga.

 








Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments