Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashimye icyifuzo cy’abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo guha u Burayi uruhare mu biganiro bigamije gushaka amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya, avuga ko bizatuma ibihugu by’uwo mugabane bigira ijambo mu myanzuro izafatwa ku mutekano wabyo.
Iki cyifuzo cyatangajwe na Jared Kushner na Steve Witkoff, bahagarariye Amerika mu biganiro bya dipolomasi bigamije gushaka umuti w’intambara imaze imyaka irenga ine ihanganishije Ukraine n’u Burusiya.
Ku wa Kane nimugoroba, aba bahagarariye Amerika bahuriye na Perezida Zelensky i Dublin muri Ireland, mu biganiro byari bigamije kureba aho ibikorwa byo gushaka amahoro bigeze no gushaka inzira yatuma impande zihanganye zongera kugera ku bwumvikane.
Mbere yo guhura na Zelensky, Kushner na Witkoff bari bahuye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, i Moscow. Icyakora, Putin yongeye kugaragaza ko igihugu cye kidahindutse ku myitwarire gifite ku ntambara ya Ukraine, ndetse ko n’ibyo gisaba ku turere twigaruriye muri Ukraine bitahindutse.
Zelensky yavuze ko kugira ngo ibiganiro bigere ku gisubizo kirambye, ari ngombwa ko u Burayi na bwo bugira uruhare mu biganiro, kuko umutekano wabwo ufitanye isano ya hafi n'ibyemezo bizafatwa ku bijyanye n'intambara ya Ukraine.
Ibi bije mu gihe abayobozi batandukanye b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bagaragaje impungenge zikomeje kwiyongera ku mutekano w’uyu mugabane, bitewe n’intambara imaze igihe mu burasirazuba bw’u Burayi.
Impande zombi ntiziragera ku bwumvikane ku guhagarika intambara
Ibi biganiro by’i Dublin byakurikiye ibindi byari byabereye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu cyumweru cyabanje, gusa impande zombi ntizigeze zigera ku bwumvikane ushobora gutuma imirwano ihagarara.
Nubwo bimeze bityo, hari intambwe yatewe mu bijyanye no guhererekanya imfungwa z’intambara, aho Ukraine n’u Burusiya byemeranyije ku yindi gahunda yo guhana imfungwa, ivugwa ko ari imwe mu zagutse kuva u Burusiya bwatangiza intambara yeruye kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.
Jared Kushner yavuze ko uku guhererekanya imfungwa kuzafasha abantu ibihumbi n’ibihumbi kongera guhura n’imiryango yabo.
Icyakora, ntiyatangaje umubare nyawo w’imfungwa zizahanahanwa, igihe icyo gikorwa kizabera cyangwa uko kizashyirwa mu bikorwa.
Intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya yatangiye ku wa 24 Gashyantare 2022, ubwo ingabo z’u Burusiya zagabaga ibitero bikomeye kuri Ukraine. Kuva icyo gihe, intambara yakomeje kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’u Burayi, ubukungu bw’isi n'imibereho y'abaturage bo mu bihugu byombi.
Kugeza ubu, ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gushyira imbaraga mu gushaka inzira ya dipolomasi yatuma impande zombi zumvikana, ariko ikibazo cy'uturere Uburusiya bwigaruriye n'ibindi bisabwa n'impande zombi bikomeje kuba imbogamizi ikomeye ku biganiro by'amahoro.
Like This Post? Related Posts