Umunyamabanga
Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise
Mushikiwabo, yanenze icyemezo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
(RDC) cyo kuvuga ko ishobora kuva muri uyu muryango aramutse yongeye gutorerwa
kuyobora indi manda, mu gihe amatora y’ubuyobozi bwa OIF yegereje.
Mushikiwabo
yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru i Phnom Penh muri
Cambodia, ahateraniye ibikorwa bijyanye n’inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za
Guverinoma bikoresha Igifaransa (Sommet de la Francophonie).
Yavuze ko
bitumvikana kubona igihugu kinini kandi gifite abaturage benshi nka RDC
gikoresha uburyo bwo gutangaza ko kizava mu muryango mu rwego rwo kugaragaza
kutishimira ibyavuye mu matora y’ubuyobozi bwawo.
Yagize ati:
“Byantangaza kubona igihugu gikomeye gifite n’abaturage benshi nka Congo
gikoresha ubwo buryo bw’igitutu cyangwa kwinuba.”
Aya matora
azaba ku wa 16 Ugushyingo 2026, mu nama ya 20 ya OIF izabera i Phnom Penh muri
Cambodia kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo. Abakandida bane ni Louise
Mushikiwabo w’u Rwanda, Juliana Amato Lumumba wa RDC, Coumba Bâ wa Mauritania
na Dacian Ciolo? wo muri Romania.
Mushikiwabo
amaze kuyobora OIF kuva muri Mutarama 2019, nyuma yo gutorerwa bwa mbere mu
2018, akongera gutorerwa indi manda mu 2022. Arashaka kongera kuyobora uyu
muryango mu gihe cy’imyaka ine, kuva mu 2027 kugeza mu 2030.
Mu gihe
Mushikiwabo arimo gushaka manda ya gatatu, RDC yashyize imbere umukandida wayo,
Juliana Amato Lumumba, umukobwa wa Patrice Emery Lumumba wabaye Minisitiri
w’Intebe wa mbere wa Congo nyuma yo kubona ubwigenge.
Abandi
bakandida bahanganye na Mushikiwabo ni Coumba Bâ wo muri Mauritania na Dacian
Ciolo? wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.
Iri rushanwa
ryatangiye kugira indi sura nyuma y’uko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi,
agaragaje ko igihugu cye gishobora kuva muri OIF mu gihe Mushikiwabo yaba
yongeye gutorerwa kuyiyobora.
Ku wa 11
Ugushyingo 2026, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, akaba na Minisitiri
w’Itangazamakuru n’Itumanaho, Patrick Muyaya, yabwiye Radio France
Internationale (RFI) ko kongera gutora Mushikiwabo bidahuye n’indangagaciro
igihugu cye kigenderaho, zirimo ubufatanye hagati y’ibihugu, kubaha ubusugire
bwabyo na demokarasi.
Iri hangana
riri mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC ukomeje kuzamo agatotsi kubera umutekano
muke mu Burasirazuba bwa Congo. Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa
AFC/M23, mu gihe u Rwanda rwamagana ibyo birego, rugashinja ubuyobozi bwa RDC
gukorana na FDLR, umutwe urimo bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994.
Ku ruhande
rw’u Rwanda, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyigikiye kandidatire ya
Mushikiwabo, ishingiye ku bunararibonye afite n’ibyo yagejeje kuri uyu muryango
mu gihe amaze awuyobora.
OIF ihuza
ibihugu na za Guverinoma 90 bifitanye isano n’ururimi rw’Igifaransa, ariko mu
matora y’Umunyamabanga Mukuru, amajwi atangwa n’ibihugu 53 bifite
ubunyamuryango busesuye.
Amatora
ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026 ni yo azagaragaza uzayobora uyu muryango
muri manda ya 2027-2030, mu gihe kuba RDC yakura ubunyamuryango bwayo muri OIF
byaba ari indi ngaruka ikomeye ishobora gukurikira ibyavuye muri aya matora.
Like This Post? Related Posts