Perezida wa
Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame basuye inzibutso
ebyiri zifite amateka akomeye mu gihugu cya Cambodia, zirimo Urwibutso
rw'Ubwigenge n'urwubatswe mu rwego rwo guha icyubahiro Nyakwigendera Umwami
Norodom Sihanouk, wamenyekanye nka “Preah Borom Ratanak Kaudh”.
Uru
ruzinduko rwabereye mu mujyi wa Phnom Penh, umurwa mukuru wa Cambodia, mu rwego
rw'uruzinduko rwa Leta Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barimo
kugirira muri iki gihugu.
Mu nzibutso
basuye harimo Urwibutso rw'Ubwigenge, rwubatswe mu rwego rwo kwibuka no guha
icyubahiro urugamba n'ubwitange byagize uruhare mu gutuma Cambodia ibona
ubwigenge bwayo. Ni rumwe mu nzibutso z'ingenzi zigaragaza amateka y'iki gihugu
n'urugendo rwacyo rwo kwigobotora ubukoloni.
Perezida
Kagame na Madamu Jeannette Kagame kandi basuye urwibutso rwubakiwe
Nyakwigendera Umwami Norodom Sihanouk, wahoze ari Umwami wa Cambodia ndetse
akaza guhabwa izina ry'icyubahiro rya King-Father, risobanura Umwami
w'Umubyeyi.
Norodom
Sihanouk ni umwe mu bayobozi bagize uruhare rukomeye mu mateka ya Cambodia,
by'umwihariko mu rugendo rw'iki gihugu rugana ku bwigenge no mu kubaka igihugu.
Urwibutso
rwe rwubatswe mu rwego rwo gukomeza kuzirikana umurage yasize n'uruhare yagize
mu mateka y'igihugu cye.
Uru
ruzinduko rubaye mu gihe Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri
Cambodia mu ruzinduko rwa Leta, rugamije gukomeza umubano hagati y'u Rwanda
n'iki gihugu cyo muri Aziya y'Amajyepfo y'Uburasirazuba.
Muri uru
ruzinduko, Perezida Kagame yakiriwe n'Umwami wa Cambodia, Nyiricyubahiro Preah
Bat Samdech Preah Boromneath Norodom Sihamoni, mu muhango wo kumusanganira ku
rwego rw'igihugu wabereye ku Ngoro y'Umwami i Phnom Penh, nyuma hakurikiraho
umwanya w'ibiganiro hagati yabo.
Biteganyijwe
kandi ko nyuma yo gusura izo nzibutso
Perezida Paul Kagame aragirana ibiganiro n’abandi bayobozi batandukanye barimo
Perezida Kagame azahura anaganire na Samdech Akka Moha Sena Padei Techo Hun Sen, Perezida wa Sena na Samdech Maha Rathsapheathika Thipadei Khuon Sudary uyobora Inteko Ishinga Amatageko ya Cambodia.
Umukuru w’Igihugu kandi azagirana ibiganiro na Samdech Moha Bovor Thipadei Hun Manet, Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, ahazasinyirwa amasezerano hagati y’u Rwanda na Cambodia.
Perezida
Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazanitabira umusangiro wateguwe n’Umwami Norodom
Sihamoni. Mbere y’uko bitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za
Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF)