Polisi ya Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rw’abanyeshuri bane b’abakobwa bigaga mu ishuri ribanza rya Ta’aliim Primary School and Quran Memorisation Centre, riherereye mu murwa mukuru Kampala, nyuma yo gukekwaho kurya amacunga ashobora kuba yari arimo uburozi.
Abo banyeshuri bari hagati y’imyaka icyenda na 11, bapfuye ku wa Kabiri, mu gihe abandi bana bariye ayo macunga na bo bagize ibibazo by’ubuzima.
Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’ishuri agaragaza ko abanyeshuri umunani bariye amacunga bari bahawe na mugenzi wabo bigana. Nyuma yo kuyarya, batanu muri bo batangiye kuruka, barimo bane bahise bitaba Imana.
Mu bapfuye, batatu baguye mu ngo zabo, mu gihe uwa kane yaguye mu bitaro aho yari yajyanywe kwitabwaho n’abaganga. Umwana wa gatanu na we wakomeretse akomeje kwitabwaho n’abaganga.
Mu rwego rwo kumenya icyateye izi mpfu, Polisi yataye muri yombi umuyobozi w’iri shuri kugira ngo afashe mu iperereza, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukusanya ibimenyetso.
Polisi yatangaje ko hagiye gukorwa isuzuma ry’imirambo kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’abo bana. Abakora iperereza kandi bateganya gusura ahantu havuzwe ko hacururizwaga cyangwa havuye amacunga yariwe n’abanyeshuri.
Umuvugizi wa Polisi yabwiye itangazamakuru ryo muri Uganda ko iperereza rigikomeje, ashimangira ko andi makuru azatangazwa igihe azaba yamenyekanye.
Ababyeyi bagaragaje agahinda, banenga uko amakuru yatanzwe
Amashusho yanyujijwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda yagaragaje ababyeyi b’aba banyeshuri bari mu gahinda gakomeye, bavuga uko abana babo bari bamerewe mbere yo gushiramo umwuka.
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ko batishimiye uburyo amakuru ku buzima bw’abana babo yatanzwe n’ubuyobozi bw’ishuri, bagaragaza ko batamenyeshejwe ku gihe uko ikibazo cyari gikomeye.
Polisi ya Uganda yihanganishije imiryango yabuze abana bayo, ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka n’iki kibazo, ivuga ko izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyabaye.
Impungenge ku mutekano w’ibiribwa mu mashuri
Izi mpfu zongeye gukura impungenge ku mutekano w’ibiribwa bihabwa abanyeshuri mu mashuri yo muri Uganda.
Mbere y’ibi byabaye, hari ibindi bihe byagiye bivugwa aho abanyeshuri bahuraga n’ibibazo by’ubuzima nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko byari byanduye. Bamwe bajyanwaga kwa muganga bafite ibimenyetso birimo kuribwa mu nda, kuruka no kugira ibibazo byo guhumeka.
Ibi byatumye hakomeza kumvikana ibisabwa ko inzego zibishinzwe zakaza igenzura ry’ibiribwa bihabwa abana ku mashuri, zikita ku isuku, uburyo bwo kubibika no kubitegura, ndetse n'umutekano w'abanyeshuri muri rusange.
Icyakora, mu gihe iperereza ku rupfu rw’aba bana rigikomeje, ntiharamenyekana niba koko amacunga bariye yari arimo uburozi cyangwa niba hari indi mpamvu yateye izi mpfu. Ishami ry'ubugenzacyaha riracyakeneye ibisubizo by'ibizamini kugira ngo hamenyekane icyabaye.
Like This Post? Related Posts