Umusore wo mu kigero cy’imyaka 30 y'amavuko, utuye mu Karere ka Nyanza, yagerageje kwiyambura ubuzima nyuma yo kumenya ko atashyizwe ku rutonde rw’abazahabwa inkunga y’amafaranga ibihumbi 800 Frw muri gahunda ya Habwa Wigire, ishyirwa mu bikorwa n’umuryango GiveDirectly.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y'Amajyepfo, mu gihe hakomeje ibikorwa byo kumenya ingo zizahabwa inkunga igamije kuzifasha kwiteza imbere no kwikura mu bukene.
Muri iyi gahunda, umukuru w’urugo ashobora guhabwa amafaranga arenga miliyoni 1,5 Frw, mu gihe umwana ukuze wo muri urwo rugo ushoboye gukora ashobora guhabwa ibihumbi 800 Frw.
Amakuru avuga ko mu Ugushyingo 2026, abakozi ba GiveDirectly batangiye igikorwa cyo kubarura ingo zizagenerwa iyi nkunga. Bageze mu rugo rw’uyu musore, basanga se ari na we mukuru w’umuryango adahari, kuko yari arwariye mu bitaro.
Uyu musore yasabye ko na we yabazwa kugira ngo abe mu bazahabwa inkunga, ariko aza kumenya ko atashyizwe ku rutonde rw’abagenerwabikorwa.
Nyuma yo kumenya ko atazahabwa ayo mafaranga yari yiteze, bivugwa ko yagiye kugura ikinini cy’uburozi arakinywa agerageza kwiyambura ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko uyu musore yajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa ubwo burozi, nyuma y’uko ubuyobozi bufatanyije n’abaturage batabaye.
Yagize ati: “Abakozi ba GiveDirectly baje babura umukuru w’umuryango bituma urugo batarufata gusa umwana we yumvise amafaranga atayabonye yafashe umwanzuro mubi wo kwiyahura maze ubuyobozi bufatanyije n’abaturage n’ibitaro bya Nyanza bwohereje imbangukiragutabara imujyana kwa muganga.”
Bizimana yakomeje avuga ko uyu musore yagejejwe kwa muganga, akitabwaho n’abaganga, ariko amaze koroherwa aza gutoroka ibitaro asubira mu rugo.
Uyu muyobozi yanagaragaje ko mbere y’ibi byose, se w’uyu musore yari yajyanywe mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’abahungu be babiri, barimo n’uyu wagerageje kwiyahura.
Nyuma y’ibi, inzego z’ubugenzacyaha zataye muri yombi abo bavandimwe bombi, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa se ubabyara.
Iyi nkuru ibaye mu gihe ibikorwa byo kubarura abagenerwabikorwa ba gahunda ya Habwa Wigire bikomeje, hagamijwe gufasha ingo zifite ubushobozi buke kwiteza imbere.
Like This Post? Related Posts