Urukiko
Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwapfundikiye burundu ikirego cyari
gikurikiranyweho Sylvestre Mudacumura wahoze avugwaho kuyobora umutwe wa FDLR,
nyuma yo kwemeza ko yapfuye, runakuraho impapuro zo kumuta muri yombi zari
zimaze imyaka 14 zisohowe.
Icyo cyemezo
cyafashwe ku wa 12 Ugushyingo 2026 n’Urugereko rwa Mbere rwa ICC ruburanisha
ibirego by’ibanze, nyuma yo gusuzuma amakuru yemeza ko Mudacumura yishwe mu
gikorwa cya gisirikare cy’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
(FARDC) mu 2019.
Mu gihe
urukiko rwemezaga icyo cyemezo, rwasobanuye ko amategeko arugenga atemera
kuburanisha umuntu wapfuye.
Rwashingiye
ku makuru rwahawe n’Ubwanditsi bw’Urukiko n’Ubushinjacyaha, agaragaza ko
Mudacumura yiciwe mu gikorwa cya gisirikare cya FARDC cyabereye muri Congo ku
wa 17 Nzeri 2019 cyangwa hafi y’iyo tariki.
Mu gusuzuma
ayo makuru, Urugereko rwifashishije ubuhamya bw’abantu batandukanye n’amakuru
yari yaratangajwe ku mugaragaro. Rwasanze nta kimenyetso cyemeza ko Mudacumura
yaba akiriho.
ICC yanemeje
ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwo gukuraho impapuro zo kumuta muri yombi, bituma
n’ubusabe bwose bw’ubufatanye mu bijyanye no kumushakisha no kumuta muri yombi
bwari butarashyirwa mu bikorwa butazakomeza.
Mudacumura
yari akurikiranyweho ibyaha icyenda by’intambara
Ku wa 13
Nyakanga 2012 ni bwo ICC yasohoye impapuro zo guta muri yombi Sylvestre
Mudacumura, wari ukekwaho kuba Umugaba Mukuru w’umutwe wa FDLR (Forces
Démocratiques de Libération du Rwanda).
Icyo gihe
Ubushinjacyaha bwa ICC bwavugaga ko akekwaho uruhare mu byaha icyenda
by’intambara byakozwe hagati ya tariki ya 20 Mutarama 2009 n’impera za Nzeri
2010, mu gihe cy’imirwano yabereye mu Ntara za Kivu muri RDC.
Ibyo byaha
birimo kugaba ibitero ku baturage b’abasivili, ubwicanyi, gukomeretsa no guca
ibice by’umubiri, gufata abantu bunyamaswa, gufata ku ngufu, iyicarubozo,
gusenya imitungo, gusahura no gutesha abantu agaciro.
Ubushinjacyaha
bwavugaga ko Mudacumura yari afite uruhare mu gutanga amabwiriza yatumye ibyo
byaha bikorwa n’ingabo zari ziyobowe na FDLR. Icyakora, ibyo byari ibyaha
yakurikiranwagaho, ntibigeze bigera ku rwego rwo kumuhamya ibyaha kuko atigeze
afatwa ngo agezwe imbere y’urukiko.
Kuba ICC
yarafashe icyemezo cyo gupfundikira iki kirego bivuze ko nta rubanza ruzakomeza
kumukurikirana kuri ibyo byaha, bitewe n’uko urukiko rwemeje ko yapfuye.