Umunyamabanga
Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise
Mushikiwabo, na Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Samdech Hun Manet, bafunguye
ku mugaragaro “Village de la Francophonie”, ahazahurira ibikorwa by’umuco,
imurikabikorwa n’ibiganiro mpuzamahanga biherekeza Inama ya 20 ya Francophonie
igiye kubera i Phnom Penh.
Uyu muhango
wabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, mu busitani
bwa Wat Botum Vatey, mu Murwa Mukuru wa Cambodge.
Watangijwe
no gukata umugozi w’ifungurwa, hakurikiraho gusura amazu y’imurikabikorwa ya
OIF, aya Cambodge n’ahandi hateguwe kumurikirwa ibikorwa bitandukanye.
Muri uyu
muhango kandi, abayobozi bombi bagejeje ijambo ku bitabiriye, hanerekanwa
imbyino n’ibitaramo ndangamuco bya Cambodge n’iby’u Rwanda, nk’uko OIF
yabitangaje.
Mu ijambo
rye, Mushikiwabo yashimye ubwitange n’ubwakiranyi bwa Cambodge mu myiteguro y’Inama
ya 20 ya Francophonie, anashishikariza abavuga Igifaransa kwitabira ibikorwa
n’ibiganiro bizabera muri Village.
Yagaragaje
ko iyi nama itagarukira ku biganiro bya politiki gusa, ahubwo ari n’umwanya wo
gusangira, guhura no kurushaho kwegeranya abaturage bo mu bihugu bihuriye muri
Francophonie.
“Village de
la Francophonie” izamara iminsi itanu, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 Ugushyingo
2026, kandi kuyinjiramo ni ubuntu.
Abayiteguye,
barimo Minisiteri y’Ubukerarugendo ya Cambodge n’akanama k’igihugu gategura iyi
nama, batangaje ko irimo amazu y’imurikabikorwa 37 n’ahantu 137 ho kumurikira
ibikorwa bitandukanye.
Hazajya haba
imbyino n’ibitaramo ndangamuco buri munsi, ibiganiro mpuzamahanga ndetse
n’ahagenewe amafunguro gakondo y’Abakhmer n’ayo mu bihugu bikoresha Igifaransa.
Hitezwe
abayisura bagera ku bihumbi 100, hakazagaragaramo ibihugu na za guverinoma hafi
90. Insanganyamatsiko yayo igira iti: “Le sourire khmer sera le sourire de la
Francophonie”, bisobanura ko inseko y’Abakhmer izaba inseko ya Francophonie.
Mbere
y’ifungurwa, Minisitiri ushinzwe Iterambere ry’Umugore muri Cambodge, Dr Ing
Kantha Phavi, uyobora akanama gashinzwe ibikorwa biherekeza inama, yari
yagaragaje ko Village izafasha kumenyekanisha ubudasa bw’imico no gushimangira
ubufatanye hagati y’ibihugu bivuga Igifaransa.
Yasobanuye
ko umuco n’amafunguro bishobora kugira uruhare rukomeye muri dipolomasi, cyane
cyane mu gihe isi irimo umwuka mubi, anashishikariza Abanya-Cambodge kwitabira
ibi bikorwa.
Muri Village
harimo n’inzu y’imurikabikorwa ya OIF, “Pavillon de la Francophonie”, izaberamo
ibiganiro, kwerekana filime ngufi n’ibitaramo by’umuhanzi Latyr Sy n’itsinda
Teranga.
Mu biganiro biteganyijwe harimo icyo ku wa 14 Ugushyingo kizibanda ku kwigisha Igifaransa muri Aziya no guteza imbere ubufatanye mu burezi, icyo ku wa 16 kizagaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu mahoro n’iterambere risangiwe, n’icyo ku wa 17 kizibanda ku bikorwa bya Francophonie bigamije amahoro arambye.