Kuri uyu wa
13 Ugushyingo 2026, ku Ngoro y'Umwami i Phnom Penh, Perezida wa Repubulika y’u
Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na Nyiricyubahiro
Preah Bat Samdech Preah Boromneath Norodom Sihamoni, Umwami wa Cambodia.
Bakiriwe mu
muhango w'ikirenga wo kubasanganira ku rwego rw'igihugu wakurikiwe n'ikiganiro bagiranye n'Umwami wa
Cambodia.
Uru
ruzinduko rwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni uruzinduko rw’akazi
bagiriye mu Bwami bwa Cambodia, rugamije gukomeza umubano n'ubufatanye hagati
y'u Rwanda na Cambodia.ndetse no kwitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu
bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Biteganyijwe
ko kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame banasura
ahari Urwibutso rwo kwibuka no guha icyubahiro Preah Bat Samdech Preah Norodom
Sihanouk, Umwami wahoze ayobora iki gihugu.
Perezida
Kagame azahura anaganire na Samdech Akka Moha Sena Padei Techo Hun Sen,
Perezida wa Sena na Samdech Maha Rathsapheathika Thipadei Khuon Sudary uyobora
Inteko Ishinga Amatageko ya Cambodia.
Umukuru w’Igihugu
kandi azagirana ibiganiro na Samdech Moha Bovor Thipadei Hun Manet, Minisitiri
w’Intebe wa Cambodia, ahazasinyirwa amasezerano hagati y’u Rwanda na Cambodia.
Perezida
Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazanitabira umusangiro wateguwe n’Umwami
Norodom Sihamoni.
Ku wa 15 na
16 Ugushyingo 2026, Umukuru w’Igihugu azitabira Inama ya 20 y’Abakuru
b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa
(OIF).
Muri iyo
nama kandi biteganyijwe ko hazaberamo amatora
y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF
imaze igihe iyoborwa n’Umunyarwandakazi
Mushikiwabo Louise