Guverinoma ya
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yikuye mu rugamba
rwo guhatanira kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ikuraho
kandidatire ya Juliana Amato Lumumba, ishyigikira Umunya-Romania Dacian Ciolo?
wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.
Mu itangazo
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yashyize ahagaragara i Phnom Penh muri
Cambodge, ku wa 14 Ugushyingo 2026, yavuze ko iki cyemezo kigamije gufasha
ibihugu bigize OIF kugera ku bwumvikane ku mukandida umwe ushobora guhuza
abanyamuryango b’uyu muryango.
Guverinoma
ya RDC yashimiye Juliana Amato Lumumba ku ruhare yagize muri iki gikorwa,
ishimangira ko kumukuriraho kandidatire bitavuze ko ishidikanya ku bushobozi
bwe, ubunararibonye cyangwa uruhare rwe mu guharanira ivugururwa rya OIF.
Iyi
minisiteri yasobanuye ko iki cyemezo gifashwe mu gihe inzira yo gutoranya
Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango yari imaze kugaragaramo umwuka
w’amakimbirane, bityo ko Kinshasa yahisemo kugira uruhare mu gushaka igisubizo kirimo
ubwumvikane, hagamijwe kurinda ubumwe n’indangagaciro za OIF.
Nyuma
y’ibiganiro yagiranye na Romania, RDC yemeye gushyigikira kandidatire ya Dacian
Ciolo? watanzwe n’iki gihugu, mu rwego rwo gushaka ubwumvikane bwagutse hagati
y’ibihugu bigize OIF.
Gusa
Kinshasa yagaragaje ko kugira ngo haboneke umukandida wumvikanwaho na benshi,
bidakwiye kuba inshingano z’igihugu kimwe gusa, ahubwo ko impande zose
zihatanira uyu mwanya zikwiye kugira uruhare mu gushaka igisubizo.
Iki cyemezo
kije mu gihe guhatanira kuyobora OIF byari bimaze iminsi bivugwamo umwuka
w’amakimbirane hagati ya Kigali na Kinshasa, cyane cyane nyuma y’uko u Rwanda
rwemeje kandidatire ya Louise Mushikiwabo uri guhatanira kuyobora uyu muryango
muri manda ya gatatu.
Kije kandi
gikurikira amakuru yatangajwe na Jeune Afrique avuga ko Perezida w’u Bufaransa,
Emmanuel Macron, yaba yasabye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame gukuramo
kandidatire ya Louise Mushikiwabo kugira ngo RDC itivana muri uyu muryango.
Icyifuzo u Rwanda rwateye utwatsi.
Ku wa 11 Ugushyingo
2026, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru
n’Itumanaho, Patrick Muyaya, yabwiye Radio France Internationale (RFI) ko
kongera gutora Mushikiwabo bidahuye n’indangagaciro igihugu cye kigenderaho,
zirimo ubufatanye hagati y’ibihugu, kubaha ubusugire bwabyo na demokarasi.
Amatora
ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026 ni yo azagaragaza uzayobora uyu muryango
muri manda ya 2027-2030 aho kuri ubu hasigayemo abakandida batatu, ari bo
Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, Dr. Coumba Ba wa Mauritanie na Dacian Julien
Ciolo? wa Roumanie.