• Amakuru / MU-RWANDA

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (RNP), Inspector General of Police (IGP) CG Felix Namuhoranye, yakiriye mu biro bye Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL), Police Commissioner Faisal Shahkar, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi.

Police Commissioner Faisal Shahkar yasuye u Rwanda mu rwego rwo kwitabira umuhango wo gusoza amahugurwa yamaze icyumweru cyose, yahuje abahuzabikorwa b'imitwe ya Polisi yoherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (Formed Police Units – FPU Coordinators).

Aya mahugurwa yanahuriranye n'umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku batoza batsinze isuzuma ry'ubushobozi bwo koherezwa mu butumwa bw'amahoro (Assessment for Mission Service – AMS) n'isuzuma ry'ubushobozi mu bikorwa byo mu butumwa (Assessment of Operational Capabilities – AOC).

Mu biganiro byahuje abayobozi bombi, hibanzwe ku gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda na Polisi y'Umuryango w'Abibumbye, hagamijwe kurushaho kunoza imikoranire mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Baganiriye kandi ku buryo bwo kurushaho gutegura abapolisi b'u Rwanda mbere yo koherezwa mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye, kugira ngo bajye muri iyo mirimo bafite ubumenyi, ubushobozi n'ibikoresho bikenewe.

Ibi biganiro byagarutse ku kamaro ko guha abapolisi amahugurwa ahoraho no kubongerera ubushobozi, kugira ngo bashobore guhangana n'impinduka n'ibisabwa bishya bigenda bigaragara mu bikorwa bya Polisi y'Umuryango w'Abibumbye.

Polisi y'u Rwanda imaze imyaka myinshi igira uruhare mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by'isi. Abapolisi bayo bagira uruhare mu kurinda abasivili, kubungabunga umutekano, gufasha mu kubaka inzego za Polisi no gushyigikira ibikorwa bigamije kugarura amahoro mu bihugu byagiye bihura n'amakimbirane.

Ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda na UNPOL ni imwe mu nzira zigamije gukomeza kunoza imyiteguro y'abapolisi bajya mu butumwa mpuzamahanga, kugira ngo bagire ubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo neza no guhangana n'ibibazo by'umutekano bigenda bihinduka ku rwego mpuzamahanga.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa no gutanga impamyabumenyi ku batoza ni intambwe mu kongerera ubushobozi abapolisi n'ababategura, hagamijwe gukomeza gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments