Nibura
abantu 44 bishwe mu bitero byagabwe n’inyeshyamba za ADF mu Ntara ya Ituri,
iherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo muri iki cyumweru.
Ibi bitero
bibaye nyuma y’indi mirwano yabaye mu minsi ishize, aho izi nyeshyamba
zifitanye isano n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu zishe abantu 66, barimo abakozi batatu bo mu
rwego rw’ubuzima bari mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola, na bo
bakorera muri iyi Ntara ya Ituri.
Umuyobozi
Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS Tedros Adhanom
Ghebreyesus, yagaragaje impungenge ku mutekano muke umaze igihe muri aka
karere, avuga ko ari imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira ibikorwa byo
kurwanya icyorezo cya Ebola muri DRC.
Imibare
iheruka gutangazwa n’Urwego rwa Minisiteri y’Ubuzima ya Congo, ku wa Gatanu,
igaragaza ko kuva icyorezo cya 17 cya Ebola cyatangira mu mezi atandatu ashize,
abantu 5.471 bamaze guhitanwa na cyo mu gihe hamaze kwandura abantu 11.197.
Iyi mibare
igaragaza ko abahitanwa na Ebola bari hafi kugera kuri 50% by’abayanduye.
Icyorezo cya
Ebola cyari cyaribasiye Congo mbere y’iki, kikaba ari na cyo cyahitanye abantu
benshi kurusha ibindi muri icyo gihugu, cyahitanye abantu bagera ku 2.300 mu
gihe abantu 3.500 bari baranduye hagati ya 2018 na 2020.
Umutwe wa
ADF ugizwe ahanini n’abahoze ari inyeshyamba zo muri Uganda, ukaba uzwiho
ibikorwa by’ubugome bukabije bikorerwa abaturage b’inzirakarengane.
Uyu mutwe
umaze igihe ugaba ibitero n’ubwicanyi bwibasira abaturage bo mu Ntara ya Ituri ndetse
no muri Kivu ya Ruguru zituranye.
Mu rwego rwo
guhangana n’uyu mutwe, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iza
Uganda zombi zohereje abasirikare muri aka karere kugira ngo ziwurwanye.
Icyakora,
nubwo izi ngabo zimaze igihe zikorera ibikorwa bya gisirikare byo guhiga no
guhashya ADF, kugeza ubu nta musaruro ugaragara uraboneka mu guhagarika burundu
ibikorwa by’uyu mutwe, ukomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.