• Amakuru / MU-RWANDA


Umubyeyi witwa Mukagakuru Sylivie, utuye mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Huye, yabyariye mu Bitaro bya Nyanza abana batatu b'impanga, barimo abakobwa babiri n'umuhungu umwe, arasaba abagiraneza ubufasha bwo kurera aba bana uko bikwiye kuko we nta bushobozi afite.

Mukagakuru avuga ko ubwo yajyaga kwivuza mu Bitaro bya Nyanza, abaganga bamubwiye ko atwite ariko ntibamubwira ko atwite abana batatu, akaba yaratunguwe no kubona yibarutse abana batatu kandi ngo n'abaganga na bo baratunguwe. 

Yashimiye abaganga bamwitayeho kugeza abyaye aba bana uko ari batatu, nubwo bavutse batagejeje igihe, kuko bavukiye amezi atandatu gusa.

Nubwo kuri ubu we n'abana be bakomeje kwitabwaho n'abaganga kandi nta kibazo gikomeye bafite cy'ubuzima kwa muganga, ahangayikishijwe n'uburyo azabasha kubitaho namara gusezererwa mu bitaro. Avuga ko umugabo wamuteye inda atigeze amufasha, bityo inshingano zo kurera aba bana zikaba zimuremereye.

Ikindi kimuteye impungenge ni uko asanzwe abana n'ababyeyi be, na bo badafite ubushobozi buhagije bwo kwitunga no gufasha abandi. Avuga ko atazi uko azabona ibyo abana be bazakenera, cyane cyane amashereka n'imfashabere igihe bazaba batangiye kuyikenera.

Ni muri urwo rwego asaba abagiraneza kumugoboka, by'umwihariko akifuza ko yagenerwa inka yo gukamirwa aba bana, kugira ngo azabashe kubona amata azabafasha gukura neza.

Uretse ikibazo cy'ubushobozi bwo kurera abana, uyu mubyeyi afitiye umwenda w'amafaranga menshi ibitaro bya Nyanza atarabasha kwishyura. Asaba ubuyobozi bw'Akarere ka Huye kumufasha kugira ngo uwo mwenda ubashe kwishyurwa.

Mu buhamya yahaye BTN TV, Mukagakuru Sylivie yavuze ko amaze kubarishiriza abana babiri amafaranga y'ibitaro angana n'ibihumbi 420.000 Frw, mu gihe amafaranga agomba kwishyurirwa umwana wa gatatu ataramenyekana.

Yagize ati: “Narabariishije ku bana babiri, bambwira ko ari ibihumbi 420.000 Frw, mu gihe uwa gatatu we ntarabarisha. Aya mafaranga ntabwo nayabona, ni menshi kuko no kubona ibihumbi 10.000 Frw biragoranye.”

Umunyamakuru wa BTN TV yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere ka Huye kugira ngo amenye niba hari icyo buteganya gufasha uyu mubyeyi, ariko ntibyashobotse. Mu gihe bwashima kugira icyo buvuga kuri iyi nkuru tuzabigarukaho mu nkuru yacu itaha.

Uramutse wifuza gufasha Mukagakuru Sylivie mu kubona ibikenerwa mu kwita ku bana be no guhangana n'ibibazo by'ubushobozi afite, ushobora kumushyigikira unyuze kuri telefone ye 0787836768.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments