Papa Leo XIV
yakubiswe hafi y’ijisho n’ikintu cyasaga n’Ishapure ya Rozari cyatewe n’umuntu
wari mu mbaga y’abari baje kumureba, ubwo yageraga ahagombaga kubera Misa yo
gusezera kuri Peru, ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026.
Reuters
ivuga ko Papa Leo XIV amaze kumenyekana kubera kugira amaboko yihuta, kuko
akenshi abasha gufata ibintu bitandukanye abakirisitu bamutera iyo ari mu
rugendo.
Ibi biro
ntaramakuru bivuga ko Papa yagiye afata ibipupe n’amabendera, ndetse ko hari
n’ubwo yahagaze akakira pizza yari ahawe n’abaturage b’i Chicago, ubwo yahuraga
n’abakirisitu mu Kibuga cya Mutagatifu Petero i Roma.
Kuri iyi
nshuro ariko, ubwo yari mu modoka ye yabugenewe izwi nka papamobile,
ntiyashoboye gufata ikintu cyatewe kimwerekezaho, kivuye mu mbaga y’abantu bari
bateraniye ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Las Palmas i Lima.
Amafoto
n’amashusho byagaragaje Papa akuba ijisho nyuma gato yo gukubitwa n’icyo kintu,
ubwo yasuhuzaga abantu mu nzira yerekeza ahagombaga kubera Misa.
Reuters
ivuga ko, ukurikije amafoto, icyo kintu gishobora kuba cyari ishapure, kimwe mu
bintu abakirisitu bakunze gusaba Papa guha umugisha.
Nk’uko
Reuters ibivuga, Papa Leo XIV yakomeje gahunda ze kandi nta kimenyetso
cyagaragaje ko yakomeretse.
Ivuga kandi
ko uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika, ufite imyaka 71 akaba asanzwe akina
‘Tennis,’ afite ubuhanga budasanzwe bwo gufata ibintu ugereranyije n’imyaka ye.
Gusa si ubwa
mbere gufata ibintu bamutera bimunaniye. Mu birori byabanje kubera i Roma, Papa
yasabye imbabazi umukozi wa Vatikani ushinzwe gufata amashusho wari inyuma muri
papamobile, nyuma yo kumukubita ubwo yageragezaga gufata ikintu yari atewe.
Icyo gihe na bwo ntiyashoboye kugifata.
Vatikani
yatangaje ko Misa yabereye i Lima ari yo yari igikorwa cya nyuma cy’uruzinduko
rwa gishumba Papa Leo XIV yagiriye muri Uruguay, Argentine na Peru kuva ku wa 6
kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026.
Papa yageze
muri Peru ku wa 11 Ugushyingo, asura imijyi ya Lima, Chiclayo, Cusco na
Pucallpa. Misa yo gusezera kuri iki gihugu yitabiriwe n’abantu bagera kuri
miliyoni imwe n’igice, nk’uko Vatikani yabitangaje ishingiye ku mibare yatanzwe
n’inzego z’ubuyobozi.
Mu nyigisho
ye, Papa Leo XIV, wamaze imyaka irenga 20 muri Peru ari umupadiri
w’umumisiyoneri, nyuma akahaba umwepiskopi, yagize ati: “Yego, Abanya-Peru na
bo ni abantu banjye!”
Yakomeje
agira ati: “Bavandimwe nkunda, urugendo rwanjye rugiye kurangira, ariko
ubutumwa burakomeje.”
Mbere yo
kuva muri Peru, Papa Leo XIV yafashe n’umwanya wo gushimira abaturage b’iki
gihugu.
Asoza Misa,
yagize ati: “Ndabashimira ukuntu mwanyakiriye!” Yongeraho ati: “Urakoze, Peru!”
Nyuma ya
Misa, Papa yerekeje ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Callao, ahabereye
umuhango wo kumusezeraho. Yahise ahaguruka asubira i Roma, aho yari ateganyijwe
kugera ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026.