Umugabo witwa Binguyeneza Jean Marie Vianney w’imyaka 29 y'amavuko, ukekwaho ubujura, yapfuye nyuma yo gukomerekera mu mirwano yahuje abantu bakekwaho kugerageza kwiba n’abaturage bafatanyije n’irondo mu Karere ka Ruhango.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kanzu, Akagari ka Gishweru, mu Murenge wa Mwendo, mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y'Amajyepfo, mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Ugushyingo 2026.
Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko abantu batatu bitwaje intwaro gakondo binjiye muri butike ya Tuyisenge Thierre w’imyaka 23 y'amavuko, batangira kuyitobora bagamije kwiba ibicuruzwa byari biyirimo.
Abaturage bamaze kumenya ibyabaga muri iyo butike, bahise batabara bafatanyije n’abanyerondo kugira ngo bafate abo bakekwaho ubujura hanyuma abo bajura barabarwanya, havuka imirwano ikomeye.
Muri uko gushyamirana, Binguyeneza Jean Marie Vianney yakomeretse bikomeye, aza kwitaba Imana, mu gihe bagenzi be babiri bashoboye gutoroka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje iby’uru rupfu, asaba abaturage kwirinda ibikorwa by’ubujura kuko bihungabanya ubukungu, umutekano n’iterambere ry’igihugu.
Yagize ati: “Turakangurira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubujura kuko bihungabanya ubukungu n’umutekano. Ababikora turabibutsa ko Polisi itazihanganira ibikorwa nk’ibi kandi ko abakora ibyaha bazakomeza gushakishwa bagashyikirizwa ubutabera.”
Yakomeje asaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe igihe bakeka ko hari abantu bari gukora ibyaha, bakirinda kwihanira, ahubwo bakabimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo zikurikirane ibyabaye hakurikijwe amategeko.
Mu rwego rwo gukora iperereza Polisi yataye muri yombi abantu batanu ubu bafingiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana. Mu gihe abandi bantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura bagishakishwa.
Ibyo amategeko y’u Rwanda ateganya ku cyaha cy’ubujura
Mu Rwanda, icyaha cy’ubujura n’ibihano bigihanishwa biteganywa n’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, nk'uko ryavuguruwe n’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023.
Ingingo ya 165 kugeza ku ya 170 z’iri tegeko zisobanura ubwoko bw’ubujura n’ibihano biteganywa bitewe n’uburyo icyaha cyakozwemo n’uburemere bwacyo.
Ingingo ya 166 iteganya ko umuntu uhamijwe icyaha cy’ubujura busanzwe ashobora guhanishwa igifungo cy’umwaka umwe kugeza ku myaka ibiri, ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, cyangwa imirimo y’inyungu rusange y’amezi atandatu.
Iyo ubujura bukozwe mu buryo bwongera uburemere bw’icyaha, nk’igihe bukozwe n’abantu barenze umwe, nijoro cyangwa hifashishijwe uburiganya, ibihano na byo biriyongera.
By’umwihariko, ingingo ya 168 iteganya ibihano ku bujura bukoreshejwe urugomo cyangwa ibikangisho, aho uwabukoze ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu na eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Naho ingingo ya 170 ivuga ku bujura bwitwaje intwaro, igateganya igifungo cy’imyaka 10 kugeza kuri 15 iyo bukozwe n’umuntu umwe, n’imyaka 15 kugeza kuri 20 iyo bukozwe n’abantu barenze umwe cyangwa itsinda, hamwe n’ihazabu iteganywa n’iyo ngingo. Iyo ubujura bwitwaje intwaro buvuyemo urupfu rw’umuntu, amategeko ateganya igihano cy’igifungo cya burundu.
Like This Post? Related Posts