• Amakuru / MU-RWANDA

 

U Rwanda rwinjije miliyoni 14,3 z’amadolari ya Amerika avuye mu bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe ku masoko mpuzamahanga mu gihe cy’iminsi itanu, kuva ku wa 09 kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026. Ikawa ni yo yabaye igicuruzwa cyinjirije igihugu amafaranga menshi muri icyo gihe.

Imibare y’ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga igaragaza ko muri iyo minsi, u Rwanda rwohereje toni 9.765 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, zinjije amadolari 14.325.053.

Ikawa ni yo yaje ku isonga, aho toni 804 zayo zagurishijwe mu mahanga zikinjiriza igihugu amadolari 6.650.244, angana hafi na kimwe cya kabiri cy’amafaranga yose yavuye muri ibyo bicuruzwa.

Ku mwanya wa kabiri haje ibindi bicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi, aho toni 7.236 zoherejwe ku masoko mpuzamahanga zinjiza amadolari 4.255.661. Bimwe mu bihugu byakiriye ibyo bicuruzwa birimo Bangladesh, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, u Bubiligi n’ibindi byo muri Afurika.

Icyayi na cyo cyagize uruhare rukomeye mu kwinjiriza igihugu amadovize. Toni 626 zacyo zoherejwe mu mahanga zinjiza amadolari 1.740.185, kiba ku mwanya wa gatatu mu bicuruzwa byinjije amafaranga menshi.

Ku bijyanye n’imboga, u Rwanda rwohereje toni 434, zinjiza amadolari 648.104. Ibyo bicuruzwa byagejejwe ku masoko arimo u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, u Bubiligi ndetse n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Imbuto na zo zoherejwe ku bwinshi bwa toni 402, zinjiza amadolari 467.659. Zimwe mu masoko zagejejweho ni Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buholandi, u Bubiligi, u Bufaransa, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar na Lituanie.

Ibikomoka ku bworozi byinjirije u Rwanda amadolari 499.105, avuye kuri toni 251 zoherejwe mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Mu bindi bicuruzwa byoherejwe mu mahanga harimo n’indabo. Toni 12 zazo zagejejwe mu Buholandi no mu Bwongereza, zinjiza amadolari 64.095.

Muri rusange, ikawa, icyayi n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda amadolari arenga miliyoni 12,6, angana na 88% by’amafaranga yose yavuye mu bicuruzwa byoherejwe mu mahanga muri iyo minsi itanu.

Iyi mibare igaragaza uruhare rukomeye rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu kwinjiriza u Rwanda amadovize, ndetse n’uko umusaruro w’Abanyarwanda ukomeje kugera ku masoko yo ku migabane itandukanye, irimo Afurika, Aziya, u Burayi, Amerika n’Uburasirazuba bwo Hagati.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments