Umunyamabanga
Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, yashyizeho Umunya-Mali
Mohamed Ag Ayoya nk’Intumwa ye yihariye muri Repubulika ya Centrafrique, akaba
n’Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri
icyo gihugu (MINUSCA), asimbuye Umunyarwandakazi Valentine Rugwabiza wari
usanzwe muri izo nshingano.
Iri
shyirwaho ryatangajwe ku wa 18 Ugushyingo 2026, aho Guterres yashimiye
Rugwabiza ku buyobozi bw’indashyikirwa yagaragaje muri MINUSCA, bwagize uruhare
mu bikorwa by’ingenzi Centrafrique yagezeho, birimo amatora rusange, intambwe
yatewe mu kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, guteza imbere inzira
y’amahoro no gushimangira umutekano.
Rugwabiza
yari amaze imyaka irenga ine ayobora ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, mu
gihe Centrafrique ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano muke n’ingaruka
z’amakimbirane yagiye ayogoza icyo gihugu.
Uyu
Munyarwandakazi yagizwe Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri
Centrafrique akaba n’Umuyobozi wa MINUSCA ku wa 23 Gashyantare 2022, atangira
ku mugaragaro imirimo ye ku wa 1 Mata uwo mwaka, aho yari asimbuye
Umunya-Sénégal Mankeur Ndiaye, wari umaze imyaka itatu ayoboye ubu butumwa.
Mohamed Ag
Ayoya ugiye gusimbura Amb. Valentine Rugwabiza afite uburambe bw’imyaka irenga
25 mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, ibikorwa by’ubutabazi, guhangana
n’ibibazo by’ingutu n’ubufatanye mu iterambere.
Kuva muri
Mutarama 2023, yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Intumwa yihariye
y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri MINUSCA, akaba n’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa
by’Umuryango w’Abibumbye n’iby’Ubutabazi muri Centrafrique.
Mbere yo
kujya muri Centrafrique, Ayoya yakoze imirimo itandukanye mu Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), aho yabaye umuhagarariye muri
Afghanistan hagati ya 2022 na 2023, muri Somalia kuva mu 2021 kugeza mu 2022,
muri Sudani y’Epfo hagati ya 2019 na 2021, muri Zimbabwe kuva mu 2016 kugeza mu
2019 no muri Guinée hagati ya 2013 na 2016.
Muri Guinée,
yayoboye ibikorwa bya UNICEF byo guhangana n’icyorezo cya Ebola cyibasiye
ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika. Yanagize uruhare mu gucunga ibibazo
bikomeye by’ubutabazi, birimo n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 muri Sudani
y’Epfo na Somalia.
Yanakoze mu
bindi bihugu birimo Haïti, u Buhinde, Sierra Leone, Mali, Niger, Tchad na
Mauritanie, aho yagize uruhare mu gushyiraho no gushyira mu bikorwa gahunda zo
kurengera abana, guteza imbere imibereho yabo n’ubuzima.
Mohamed Ag
Ayoya afite impamyabumenyi mu buvuzi yakuye muri Kaminuza ya Bamako muri Mali,
ndetse n’impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’imirire yakuye muri
Kaminuza ya Cornell muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uretse
ururimi kavukire rwa Tamasheq, avuga kandi indimi za Bamanan na Songhai,
Icyongereza n’Igifaransa.