Ibitero
bitatu bitandukanye by’u Burusiya byagabwe mu gace ka Odesa mu gitondo,
byangiza bikomeye inyubako z’abaturage, za resitora, amaduka ndetse n’imodoka
zari ziparitse ku mihanda, nk’uko byatangajwe na Oleh Kiper, uyobora ubuyobozi
bwa gisirikare mu karere ka Odesa.
Amashusho
yashyizwe ahagaragara n’inzego zishinzwe ubutabazi muri Ukraine agaragaza
abashinzwe kuzimya inkongi bahanganye n’umuriro mu nyubako zangiritse, ndetse
no hafi y’imodoka zari zikiri gusohora umwotsi. Hagati aho, abaganga
n’abatabazi bavaga mu nyubako abaturage bakomeretse, babatwaye ku ngobyi.
Mu gihe hasi
hari huzuye ibirahure byamenetse n’imyanda y’inyubako zasenyutse, abashinzwe
ubutabazi bakomeje kugenzura neza ahantu hose ibisasu byaguye, bashaka kumenya
niba hari abandi bantu bakeneye ubufasha.
Abayobozi
bavuze ko imibare nyayo y’abahitanywe n’ibitero n’abakomeretse, kimwe n’agaciro
k’ibyangiritse, itaramenyekana neza kuko ibikorwa byo gutabara no gusuzuma
ibyangijwe bikomeje.
Iki gitero
gishya kigaragaza uburyo ibisasu by’u Burusiya bikomeje kwibasira imijyi ya
Ukraine, mu gihe impande zombi zikomeje gutegereza itariki ibiganiro bigamije
gushaka amahoro bizasubukurirwaho, biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hashize
imyaka irenga ine u Burusiya butangije ibitero byo kugaba ingabo muri Ukraine,
ku wa 24 Gashyantare 2022. Kuva icyo gihe, imijyi n’ibikorwaremezo bitandukanye
muri Ukraine byakomeje kwangizwa n’iyo ntambara, abaturage bakaba ari bo
bakomeje kugerwaho n’ingaruka zikomeye.
Ku wa
Gatatu, ibitero byongeye kwibasira agace k’amateka ko mu mujyi wa Odesa, uzwiho
kugira inyubako zifite ubwubatsi bwihariye ndetse n’abaturage benshi bawutuye.
Odesa ni
umwe mu mijyi ikomeye ya Ukraine, haba mu mateka, ubukerarugendo ndetse no mu
bukungu, ariko intambara imaze igihe ikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage bawo
mu kaga.