Bamwe mu batuye mu Kagari ka Sovu mu murenge wa Kigabiro akarere ka Rwamagana cyane cyane mu isantere ya Cyaruhogo baravuga ko batewe impungenge n'umutekano w'abatuye n'abakorera muri iyi santire bitewe n'inzoga zitujuje ubuziranenge zigaragara muri iyi aka gace.
Aba baturage bavuga ko usanga banaziteka kanashimangira
ko iyo bamaze gusinda izi nzoga za kanyanga usanga batangiye guteza umutekano
mucye, ibyo baheraho basaba ko izi nzoga zacibwa.
Umuvugizi wa Polisi mu ishami ry’Intara y’Iburasirazuba
SSP Hamdun Twizerimana avuga ikibazo cyo muri aka gace cya Cyaruhogo bakimenye
ndetse hari n’abatawe muri yombi mu cyumweru gishize.