Bamwe mu batuye mu mudugudu w’abademobe mu kagali ka Mukuyu mu murenge wa Ndera akarere ka Gasabo bavuga ko bakora urugendo rurerure bajya guhaha bitewe nuko nta soko ribegereye.
Aba baturage bifuza
isoko gusa bavuga ko bari bagize amahirwe bakubakirwa isoko ribegereye ariko
bakaba bababazwa nuko iri soko ridafungurwa ku mugaragaro kandi ryaruzuye.
Umuvugizi w’umujyi wa
Kigali Ntirenganya Emma Claudine avuga iri soko rifungurwa iki cyumweru
aboneraho no gusaba abaturage kuribyaza umusaruro.