?
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ategerejwe mu mujyi wa Oyo, mu majyaruguru ya Congo-Brazzaville, ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, aho azahurira n'abandi bakuru b'ibihugu barimo Perezida wa Kenya, William Ruto, na Perezida w'Inama y'Abaminisitiri ya Togo, Faure Gnassingbé, mu nama izabera muri icyo gihugu.
Iyi nama izayoborwa na Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou-N'Guesso, wayitangije akaba ari na we uzakira abayobozi bitabiriye. Ibiro bya Perezida wa Congo-Brazzaville byatangaje iby'iyi nama ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, ubwo Sassou-N'Guesso yari amaze kugera i Oyo, mu Ntara ya Cuvette.
Nubwo ingingo zizaganirwaho zitaratangazwa ku mugaragaro, ibitangazamakuru byo mu karere bivuga ko iyi nama igamije gushaka umuti w'ukutumvikana mu bya dipolomasi kumaze imyaka hafi ibiri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Kenya.
Uyu mwuka mubi ahanini wagiye wiyongera bitewe n'ibibazo by'umutekano n'imvururu zimaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.
Amakuru atangazwa n'ibitangazamakuru byo muri Togo avuga ko igitekerezo cyo gutegura iyi nama cyaturutse kuri Perezida William Ruto.
Umubano hagati ya Kinshasa na Nairobi wakomeje kuzamo agatotsi nyuma y'ibikorwa bitandukanye Leta ya RDC yafashe nk'ibibangamiye ubusugire n'umutekano byayo. Mu Ukuboza 2023, i Nairobi hatangirijwe ihuriro rya politiki n'igisirikare rya AFC rifatanya na M23. Iki gikorwa cyakuruye impaka kuko Kinshasa yagifashe nk'igikorwa gishyigikira imitwe iyirwanya.
Mu Ukwakira 2025, Nairobi yakiriye kandi inama y'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa RDC, yari ihuriyemo bamwe mu banyapolitiki bazwi, irimo n'abari hafi y'uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila. Ibi na byo byarushijeho kongera kutumvikana hagati y'ibihugu byombi, kuko ubuyobozi bwa RDC bwabonye ibyo bikorwa nk'ibibangamiye inyungu z'igihugu.
Kwitabira iyi nama kwa Faure Gnassingbé biha iyi nama uburemere bwihariye ku rwego rw'umugabane wa Afurika. Kuva mu 2025, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wamuhaye inshingano zo gufasha mu biganiro bigamije kugarura umubano mwiza hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda, ibihugu bimaze igihe bifitanye umwuka mubi ku mpamvu z'umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Ku ruhande rwa Denis Sassou-N'Guesso, iyi nama ni indi ntambwe mu biganiro asanzwe agirana na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi. Ku wa 10 Kanama 2026, Tshisekedi yari yagiriye uruzinduko rw'akazi rw'amasaha 24 i Brazzaville, aho yagiranye ibiganiro na Sassou-N'Guesso ku bibazo by'ubufatanye n'imibanire hagati y'ibihugu byombi.
Iyi nama ya Oyo irakurikirwa n'amaso menshi mu karere, cyane cyane mu gihe umutekano muke ukomeje mu burasirazuba bwa RDC, aho imirwano hagati y'ingabo za Leta n'imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugira ingaruka ku baturage.
Icyitezwe ni uko ibiganiro by'aba bayobozi bishobora gufasha kugabanya ubushyamirane bwa dipolomasi, kongera icyizere hagati y'ibihugu no gushaka inzira y'ubufatanye mu gukemura ibibazo by'umutekano mu karere k'Ibiyaga Bigari.
Gusa, umusaruro w'iyi nama uzashingira ku myanzuro izafatwa n'abayobozi bayitabiriye ndetse n'uburyo izashyirwa mu bikorwa.
Tshisekedi, Ruto na Gnassingbé bagiye guhurira muri Congo-Brazzaville mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi hagati ya RDC na Kenya
Like This Post? Related Posts