• Amakuru / MU-RWANDA


Umusore wo  Umurenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo, akurikiranyweho kwica se amutemye n’umuhoro, nyuma yo kugirana amakimbirane bapfuye amafaranga 1.500 Frw yari amwishyuza nk’igihembo cy’umubyizi yakoze mu murima w’icyayi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, mu Mudugudu wa Gashana, mu Kagari ka Busoro, mu Murenge wa Buyoga, mu Karere Rulindo, ahagana saa yine z’ijoro (22h00), ubwo uwo musore yagiranaga intonganya na se, bikarangira amutemye akoresheje umuhoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buyoga, Jean Damour Manirafasha, yabwiye IGIHE ko amakimbirane hagati y’aba bombi yatangiye ubwo umusore yasabaga se kumwishyura amafaranga 1.500 Frw y’umubyizi avuga ko yari yarakoze mu murima we w’icyayi.

Yagize ati: “Ni amafaranga y’umubyizi 1.500 Frw umwana yishyuzaga se, aho uyu musore avuga ko yari yarakoze mu murima w’icyayi wa se. Aha rero ngo ni ho umwana yaje kugira uburakari bwinshi maze afata umuhoro yirukankana se aramutema.”

Amakuru yatanzwe n’abaturage bari hafi y’aho byabereye avuga ko amakimbirane y’aba bombi atari mashya, kuko ngo bari basanzwe bafitanye umwuka mubi. Mu ntonganya zabanje, bombi ngo baracyocyoranye, bikaba bivugwa ko bimwe mu byari byarazanye ubushyamirane ari amagambo se yajyaga abwira umwana amushidikanyaho ko ari uwe.

Umusore ukekwaho kwica se yahise atabwa muri yombi, ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Buyoga kugira ngo hakorwe iperereza.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Buyoga bwibukije abaturage ko badakwiye kwihererana ko amakimbirane yo mu miryango, ahubwo bakwiye kuyagaragariza inzego z’ibanze kugira ngo afatirwe ingamba hakiri kare, hirindwe ko avamo urugomo n’ibikorwa bihitana ubuzima bw’abantu.

Icyo amategeko y’u Rwanda ateganya ku cyaha akurikiranyweho 

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda, Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya igihano ku muntu uhamwe n’icyaha cyo kwica umuntu ku bushake.

By’umwihariko, ingingo ya 107 y’iri tegeko ivuga ku cyaha cyo kwica umuntu ku bushake n’ibihano bigiteganyirijwe. Iki cyaha nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments