Abantu bazajya bahamwa n’icyaha cyo kujugunya imyanda ishobora guteza uburozi cyangwa kwangiza ibidukikije mu nzuzi, ibiyaga, ibishanga n’ahandi hantu hashobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu, bashobora kujya bahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni 2 Frw.
Ibi biteganywa n’umushinga w’itegeko rigenga ibidukikije n’ihinduka ry’ibihe, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ryawo ku wa 23 Ugushyingo 2026. Uyu mushinga ugizwe n’imitwe irindwi n’ingingo 96, ukaba ugamije gusimbura Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 rigenga ibidukikije, kugira ngo amategeko arengera ibidukikije arusheho kunozwa no guhangana n’ingaruka z’ihinduka ry’ibihe.
Ingingo ya 88, iya 89 n’iya 90 z’uyu mushinga zigaragaza ibyaha bitandukanye bijyanye n’imicungire mibi y’imyanda. Harimo kugura, kugurisha, gutumiza, kohereza mu mahanga, gutwara, guhunika cyangwa kurunda imyanda irimo uburozi n’ibindi bishobora guteza akaga, ndetse no kuyijugunya mu nzuzi, ibiyaga, ibishanga cyangwa ahantu hashobora kwangiza ubuzima bw’abantu n’ibidukikije. Umuntu uzahamwa n’ibi byaha ashobora gucibwa ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 2 Frw, agafungwa hagati y’umwaka umwe n’itatu, cyangwa agahabwa kimwe muri ibyo bihano.
Uyu mushinga ntugarukira ku bihano gusa, kuko uteganya n’ingamba zo kurwanya ihumana ry’ibidukikije, gucunga neza imyanda, guteza imbere isoko rya karuboni, gushaka imari yo guhangana n’ihinduka ry’ibihe no gusana ahantu hangijwe n’ibikorwa by’abantu.
U Rwanda kandi rurashaka gukomeza gushyira mu bikorwa intego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere imishinga ibungabunga amashyamba n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yasobanuye ko iri tegeko rizafasha igihugu kugera ku ntego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku gipimo cya 53% bitarenze mu 2035. Yagaragaje ko hazashyirwa imbaraga mu mishinga igabanya iyo myuka no gusubiranya ahantu hangiritse.
Nyuma yo kwemeza ishingiro ry’uyu mushinga, Inteko Rusange yawohereje muri komisiyo ibishinzwe kugira ngo iwusesengure ingingo ku yindi, hanyuma itegure raporo izagarurwa mu Nteko Rusange mbere y’uko hafatwa umwanzuro wa nyuma wo kuwutora.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yasobanuye ko uyu mushinga w’itegeko uzafasha gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku gipimo cya 53% bitarenze mu 2035
Like This Post? Related Posts