• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage bo mu Kagari ka Ngaru, mu Murenge wa Nyarusange, mu Karere ka Muhanga, bari mu gahinda nyuma y'uko umwana w'imyaka 17 akurikiranyweho kwica mubyara we w’imyaka 15, bapfuye igare bari batwaye.

Amakuru avuga ko aba bana bari bari kumwe batwaye igare, umwe aza gusaba mugenzi we ko na we yamuha umunyenga agatwaho, undi arabyanga. Ibyo byaje kubyara amakimbirane akomeye, arangira umwe ateye undi icyuma.

Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Muhanga, Mutesayire Gloriose, yemeje iby'aya makuru, avuga ko umwana w'imyaka 15 yateye icyuma mubyara we na we wari ufite imyaka 17, bikamuviramo urupfu.

Ibi byabereye mu Murenge wa Nyarusange, mu gihe abaturage baho bagaragaza agahinda batewe n'uru rupfu rwatewe n'amakimbirane avutse hagati y'abana bafitanye isano.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments