• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Ingabo za Israel zagabye igitero mu ngo nyinshi zo mu nkambi y'impunzi ya Al-Amari, hafi y'umujyi wa Ramallah muri Palestine, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, zifata umugabo umwe ndetse zikusanya abandi baturage bagera kuri 30 zibajyana kubabaza.

Amashusho yafashwe agaragaza abasirikare ba Israel banyura mu nkambi, batera ibyuka biryana mu maso, bagenzura abaturage ndetse bamwe bakaberekezaho imbunda. Hari n'abasirikare bagaragara baherekeje abantu bafashwe, bahambiriye ibitambaro ku maso.

Umuturage witwa Ibrahim Anabi yavuze ko abasirikare bageze iwe ahagana saa kumi z'ijoro, bakomanga ku rugi, akabakingurira. Avuga ko binjiye mu nzu ku ngufu, bakangiza ibintu byinshi mbere yo gutwara umuhungu we.

Urwego rw'itangazamakuru rwa Palestine, WAFA, rwatangaje ko rwatanze amakuru ku nzego z'umutekano za Palestine zivuga ko abasirikare bafashe Mehran Abu Shousha nyuma yo gusaka iwe.

WAFA yakomeje ivuga ko abandi baturage bagera kuri 30 babajijwe ibibazo bari aho, nyuma bakarekurwa.

Igisirikare cya Israel nticyari cyagira icyo gitangaza ku mugaragaro kuri iki gitero kugeza igihe aya makuru yatangazwaga.

Inkambi ya Al-Amari iherereye muri West Bank, agace ka Palestine kari mu butaka Israel yigaruriye, aho ubuyobozi bwa Palestine bufite inshingano zimwe na zimwe z'ubuyobozi hashingiwe ku masezerano ya Oslo.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi z'Abanyapalestine (UNRWA) rivuga ko ingabo za Israel zikunze kugaba ibitero muri iyi nkambi no gufata abayituye.

Muri Nzeri, Umuryango w'Abibumbye wabwiye Akanama gashinzwe Umutekano ko abantu barenga ibihumbi 33 bakomeje kuba mu byabo nyuma yo kwimurwa ku gahato, ukavuga ko ari ikibazo gikomeye kandi kimaze igihe kirekire cyo kwimurwa kw'abaturage muri West Bank kuva mu 1967.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments