Minisitiri
w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagiranye ibiganiro na mugenzi we
wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, bigamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi no
kurushaho guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Ibiganiro
by’aba bayobozi bombi byabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, ku wa 23
Ugushyingo 2026, aho bari bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Gatanu yiga ku
Buzima Rusange muri Afurika (CPHIA 2026).
Nk’uko
byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ibiganiro byabo
byibanze ku gushaka uburyo ibihugu byombi byakomeza kunoza umubano bisanzwe
bifitanye no kwagura imikoranire mu nzego zifitiye akamaro abaturage babyo.
Itangazo
ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rigira riti: “Mu Nama ya Gatanu yiga ku Buzima
Rusange muri Afurika (CPHIA 2026) irimo kubera i Addis Ababa, Minisitiri
w’Intebe Nsengiyumva yagiranye ibiganiro na Dr. Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe
wa Ethiopia. Abayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo kurushaho gushimangira
umubano no guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na Ethiopia.”
U Rwanda na
Ethiopia ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano wa dipolomasi n’amasezerano
y’ubufatanye agamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ubukungu
n’iterambere rusange.
Mu nzego
zigaragaramo ubwo bufatanye harimo ubwikorezi bwo mu kirere, aho ibihugu byombi
byashyizeho uburyo bworohereza sosiyete z’indege za RwandAir na Ethiopian
Airlines gukorana no kwagura ibikorwa byazo.
Hari kandi
amasezerano y’imikoranire mu nzego zirimo ubutabera, siporo, ubukerarugendo,
ubuzima, uburezi, umuco ndetse no guhanahana ubumenyi binyuze mu mahugurwa
n’imyitozo ya gisirikare.
Ku bijyanye
n’ishoramari, abashoramari bakomoka muri Ethiopia na bo bagaragaza inyota yo
gukorera mu Rwanda, aho bamwe bakorera mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi na
serivisi zitandukanye.
Ibiganiro
bya Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva na Dr. Abiy Ahmed byongeye
kugaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza gukorana, gushaka amahirwe
mashya y’ishoramari no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Inama CPHIA 2026 ihuza abayobozi, inzobere n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima rusange muri Afurika, hagamijwe kuganira ku bibazo by’ubuzima byugarije umugabane no gushaka ibisubizo birambye.