• Imikino / FOOTBALL

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo, yongeye guhabwa icyubahiro cyihariye mu Bushinwa, aho hafunguwe inzu ndangamurage imwitiriwe, igaragaza amateka y’ubuzima bwe n’urugendo rwe mu mupira w’amaguru, kuva akiri umwana kugeza ubwo yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga.

Iyi nzu ndangamurage yitwa CR7 Museum Shanghai yafunguwe ku wa 21 Ugushyingo 2026 mu Mujyi wa Shanghai, mu Bushinwa, ikaba iherereye mu nyubako ya Shanghai No. 1 Department Store, mu gace kazwi cyane ka Nanjing Road.

Kimwe mu bikurura amaso y’abafana ni igishushanyo kinini cya Cristiano Ronaldo gifite uburebure bwa metero zirindwi, gishyizwe hanze y’iyi nzu ndangamurage. Kigaragaza uyu mukinnyi mu buryo bwe buzwi bwo kwishimira igitego, aho arambura amaboko akavuga ijambo ‘Siuuu’.

Uburebure bw’iki gishushanyo bwatoranyijwe hagendewe ku nimero 7 Ronaldo yamenyekanyeho mu makipe menshi yakiniye ndetse no mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal.

Mu muhango wo kugishyira ahagaragara, Cristiano Ronaldo ubwe ntiyabashije kuhagera, ariko yari ahagarariwe na mukuru we Hugo Aveiro ndetse n’inshuti ye ya hafi Miguel Paixão.

Abafana benshi bari bitabiriye uyu muhango na bo biganye uburyo Ronaldo yishimira ibitego.

Iyi nzu ndangamurage ifite ubuso bwa metero kare hafi 3.000, igizwe n’ibice 10 by’ingenzi n’ahantu 15 hagenewe gufasha abayisura kumva no kwibonera bimwe mu bihe byaranze ubuzima n’umwuga wa Ronaldo.


Mu byerekanwa harimo ibikoresho birenga 50 bifitanye isano n’amateka ye, birimo ibikombe yegukanye, imyambaro yakiniye, inkweto z’umupira ndetse n’ibindi bimenyetso by’ibihe bikomeye yanyuzemo.

Mu byihariye biri muri iyi nzu ndangamurage harimo Ballon d’Or ya mbere Ronaldo yegukanye mu 2008, igihembo yahawe nyuma y’umwaka udasanzwe yagiriye muri Manchester United.

Harimo kandi igikombe cya Shampiyona y’u Burayi Ronaldo yatwaye ari kumwe na Portugal mu 2016, inkweto yakiniyeho imikino ikomeye ndetse n’umwambaro wa Real Madrid wibutsa igitego cye cya 350 yatsinze muri iyi kipe. Uyu mwambaro wasinywe n'uwari umutoza wayo, Zinedine Zidane, n'abakinnyi bakinanye.


Ababubatse iyi nzu ndangamurage banashyizemo ibice bigaragaza aho Ronaldo yakuriye n'aho yatangiriye urugendo rwe rwa ruhago. Harimo icyumba cyiganweho icya dormitory yabagamo ubwo yakinaga mu ikipe ya Sporting CP yo muri Portugal.

Abayisura bashobora kandi kubona ibindi byumba byigana aho abakinnyi bategurira imikino, icyumba cyo kuraramo ndetse n'inzira abakinnyi banyuramo binjira mu kibuga, yigana iy’ikipe ya Al Nassr akinira muri Arabie Saoudite.

Ikindi gice cyihariye ni icyagenewe gufasha abafana kwibonera ubuhanga bwa Ronaldo mu kibuga. Harimo umukino w'ikoranabuhanga aho umuntu ashobora kwigerageza gukuramo ishoti ryigana igitego cy'amateka yatsinze Juventus mu 2018, ubwo yari akinira Real Madrid.

Icyo gitego cyatsinzwe Ronaldo asimbutse agatera umupira umutwe, mu mukino wa UEFA Champions League, aho yasimbutse agera ku burebure bwa metero 2,38 kugira ngo awushyire mu izamu.

Iyi nzu ndangamurage kandi irimo ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI) na Augmented Reality (AR), rifasha abayisura kwinjira mu bikorwa bitandukanye no kwibonera bimwe mu bihe byaranze umwuga w’uyu mukinnyi.

Ibikoresho birenga 50 byashyizwe muri iyi nzu ndangamurage byazanywe bivuye mu mujyi wa Funchal ku kirwa cya Madeira muri Portugal, ari na ho Ronaldo yavukiye.

Kugeza ubu, iyi nzu ndangamurage ni indi ntambwe mu gukomeza kwamamaza amateka n’umurage wa Cristiano Ronaldo, umaze imyaka myinshi mu mupira w’amaguru kandi agaca uduhigo twinshi.

Iyi CR7 Museum ya Shanghai yitezweho gukurura abafana b’umupira w’amaguru, ba mukerarugendo n’abandi bashaka kumenya byinshi ku buzima bw’uyu mukinnyi. Ni igikorwa kandi kigaragaza uburyo siporo ishobora guhurizwa hamwe n'ubukerarugendo ndetse n'imyidagaduro.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments