• Imikino / FOOTBALL

Abatoza b’u Rwanda na Mali banenze bikomeye imiterere y’ikibuga cya Stade Amahoro, bavuga ko kitajyanye n’urwego n’ubwiza bw’iyi stade, ndetse ko kidakwiriye gukinirwaho umupira w’amaguru mu miterere kirimo, basaba ko inzego zibishinzwe zagira icyo zibikoraho.

Ibi babigarutseho nyuma y’umukino wahuje Amavubi na Mali ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, muri Stade Amahoro, warangiye u Rwanda rutsinzwe ibitego 2-0.

Uyu wari umukino wa Kane wo mu itsinda K mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.

Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yavuze ko yatunguwe no kubona ikibuga cya Stade Amahoro kiri mu mimerere mibi, ashimangira ko kitari gikwiye kwakira imikino y’umupira w’amaguru.

Yagize ati: “Ni agahomamunwa! Biteye isoni. Iyo nza kuba ngishinzwe, ntabwo nari kwemera ko kiba kimeze gutya. Ikibuga cyagoye Mali, ariko natwe nticyadufashije.”

Uyu mutoza ukomoka mu Bwongereza yakomeje agaragaza ko n’ikibuga cy’imyitozo kiri hanze ya Stade Amahoro na cyo kidafite ubuziranenge bukwiye.

Ati: “N’ikibuga cy’imyitozo kiri hanze aha na cyo kimeze nabi. Nta mupira w’amaguru ukwiye gukinirwa kuri ibi bibuga.”

Ku ruhande rwa Mali, umutoza Anthony da Silva na we yagaragaje ko imiterere y’ikibuga yari ikibazo gikomeye ku makipe yombi, ariko by’umwihariko kuri Mali isanzwe izwiho gukina umupira ishingiye ku guhererekanya neza no kugumana umupira.

Yavuze ko yibajije niba kuba ikibuga kitameze neza byaba byari byateguwe kugira ngo bibere imbogamizi ikipe ye.

Ati: “Sinzi niba byari amayeri cyangwa atari byo. Niba byari byateguwe kugira ngo ikibuga kibe kimeze nabi, byari amayeri akomeye cyane, kuko tuzi ko Mali ari ikipe ikunda gukina ifite umupira.”

Abatoza bombi bahurije ku kuba ikibuga cya Stade Amahoro kidafite ubuziranenge bujyanye n’urwego rw’iyi stade, isanzwe ifatwa nk’imwe mu nziza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Stade Amahoro yavuguruwe mu buryo bunini, imirimo itangira muri Werurwe 2022, hagamijwe kuyongerera ubushobozi bwo kwakira abantu 45.000 bicaye neza, ivuye ku bushobozi bw’abagera ku 25.000 yari ifite mbere.

Uretse kongererwa ubushobozi, iyi stade yanavuguruwe mu bindi bice biyigize, irushaho kugira isura n’ibikorwaremezo bigezweho. Icyakora, imiterere y’ikibuga cyayo yakomeje kugarukwaho, aho mu bihe bitandukanye hagaragaye ibibazo by’ubwiza n’ubuziranenge bwacyo.

Nyuma y’uyu mukino, havuzwe ko hari gutekerezwa uburyo ikibuga cyasimbuzwa ikindi kugira ngo kibashe kugera ku rwego rukenewe mu kwakira imikino y’umupira w’amaguru.

Ibyo bibazo byongeye kugaragaza icyuho kiri hagati y’ubwiza bw’inyubako ya Stade Amahoro n’imiterere y’ikibuga cyayo, mu gihe iyi stade yagenewe kwakira imikino ikomeye yo ku rwego mpuzamahanga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments