Ikigo
Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyahuje ibikorwa byo kurwanya Virusi Itera
SIDA n’imikino ya Volleyball, mu rwego rwo gukomeza gukangurira Abanyarwanda kwirinda
no gukumira ikwirakwira ubwandu bushya, ndetse no kubibutsa akamaro ko kumenya
uko bahagaze mu bijyanye na Virusi Itera SIDA.
Ni igikorwa
cyateguwe na RBC ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda
(FRVB), kikazabera muri BK Arena ku Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, mu
rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Virusi itera SIDA wizihizwa
buri mwaka tariki ya 1 Ukuboza.
Iki gikorwa
kizahuzwa n’imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda, ahateganyijwe
imikino itatu izahuza amakipe atandukanye mu bagore n’abagabo.
Ni uburyo
bwo gukoresha urubuga rwa siporo nk’umwe mu miyoboro yo kugeza ubutumwa
bw’ubuzima ku bantu benshi, by’umwihariko urubyiruko n’abakunzi b’imikino.
Mu bagore,
Kepler WVC izakina na APR WVC, mu gihe mu bagabo Gisagara VC izahura na APR VC,
naho REG VC ikine na Police VC. Iyi mikino izaba ari iy’umunsi wa karindwi
n’uwa gatanu wa Shampiyona y’Igihugu ya Volleyball.
RBC
yatangaje ko uyu munsi utazaba uwo guhatanira intsinzi mu kibuga gusa, ahubwo
uzaba n’umwanya wo guhuza imyidagaduro, siporo n’ubukangurambaga bugamije
kurwanya Virusi Itera SIDA.
Mu butumwa
yashyize ku rubuga rwa X, RBC yagaragaje ko abazasura BK Arena bazabona umwanya
wo kwishimira imikino, mu gihe banahabwa ubutumwa n’amahirwe ajyanye no kumenya
uko bahagaze mu bijyanye na Virusi Itera SIDA no kubona serivisi z’ubuzima
zijyanye no kuyirwanya.
Yagize iti: “Kuri
iki Cyumweru, tuzaba dukinira ibirenze intsinzi. Muzaze twifatanye muri uyu munsi
wihariye uhuza Volleyball na serivisi z’ubuzima, by’umwihariko ubukangurambaga
bwo kurwanya Virusi Itera SIDA no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya
SIDA wa 2026.”
Iki kigo
cyongeye gushishikariza abantu kwitabira iki gikorwa, bishimira imikino ariko
banashyigikira intego yo guhangana na Virusi Itera SIDA. Ubutumwa bwacyo
bwibanze ku kamaro ko kumenya uko umuntu ahagaze mu bijyanye na Virusi Itera
SIDA no kwirinda kugira ngo arinde ubuzima bwe.
Guhuza
ibikorwa by’imikino n’ubukangurambaga ku buzima ni uburyo butuma ubutumwa
bugera ku bantu benshi mu buryo bubegereye, aho abantu bashobora kwidagadura,
gukurikira amarushanwa no kunguka ubumenyi bubafasha gufata ibyemezo birinda
ubuzima bwabo.
Umunsi
Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Ukuboza, ukaba
umwanya wo kongera gukangurira abantu kwirinda Virusi Itera SIDA, gushyigikira
ababana na yo no gukomeza imbaraga mu rugamba rwo kuyihashya.
Iki gikorwa
kizabera muri BK Arena, kwinjira bikazaba ari ubuntu, kikaba giteganyijwe gutangira
saa 12:30. RBC yagihaye insanganyamatsiko igira iti: “Menya uko uhagaze,
Wirinde SIDA.”