Abayobozi ba gisirikare bayoboye Guinea-Bissau batangaje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yari ateganyijwe mu cyumweru gitaha asubitswe, yimurirwa mu myaka ibiri iri imbere.
Perezida w’inzibacyuho, Jenerali Horta N'Tam, yatangaje ko ayo matora yari ateganyijwe ku wa 06 Ukuboza 2026, azaba ku wa 26 Ugushyingo 2028.
Iki cyemezo cyafashwe hashize umwaka umwe gusa igisirikare gifashe ubutegetsi muri iki gihugu, nyuma yo guhirika Perezida Umaro Sissoco Embaló mu Gushyingo 2025. Icyo gihe igisirikare cyari cyasezeranyije gusubiza igihugu mu maboko y’ubutegetsi bwa gisivili mu gihe kitarenze amezi 12.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida, byasobanuwe ko isuzuma ry’imyiteguro y’amatora ryagaragaje ko igihugu kitarabona ubushobozi buhagije mu bijyanye n'ikoranabuhanga, ibikoresho n'amafaranga bikenewe kugira ngo ayo matora ategurwe kandi akorwe neza.
Iryo tangazo rivuga ko igihe cy’inyongera cyatanzwe kizafasha gutegura amatora mu buryo bwizewe kandi buboneye, hagamijwe ko azakorwa mu mucyo kandi abakandida bose bagahabwa amahirwe angana.
Ibiro bya Perezida kandi byatangaje ko bikomeje kwiyemeza gutegura amatora ya mbere y’inzego z’ibanze muri Guinea-Bissau, nubwo bitigeze bitangaza igihe azabera.
Jenerali Horta N'Tam yarahiriye kuyobora Guinea-Bissau mu nzibacyuho ku wa 27 Ugushyingo 2025, umunsi umwe nyuma y’uko igisirikare gihiritse Perezida Umaro Sissoco Embaló ku butegetsi.
Iri hirikwa ryabaye nyuma y’iminsi itatu gusa habaye amatora rusange, kandi hasigaye umunsi umwe ngo hatangazwe ibyavuye mu matora by’agateganyo. Muri ayo matora, Embaló n’uwo bari bahanganye Fernando Dias bombi bari batangaje ko ari bo batsinze, ibintu byari byateje impaka ku byavuye mu matora.
Embaló, umaze igihe aba mu buhungiro muri Maroc, mu kwezi gushize yabujijwe gusubira muri Guinea-Bissau, nubwo yari yatangaje ko ashaka kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.
Like This Post? Related Posts