• Amakuru / POLITIKI


Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yashyize ku mugaragaro mu ngabo zirwanira mu mazi z’igihugu cye ubwato bw’intambara bukoresha ingufu za kirimbuzi, buzwi nka Perm, bushobora kurasa misile zirimo izikoresha umuvuduko urenze uw’ijwi.

Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Severodvinsk ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, aho bazamuye ibendera ry’ingabo zirwanira mu mazi z’u Burusiya, bemeza ko ubwo bwato butangiye ku mugaragaro inshingano za gisirikare.

Putin yavuze ko ubwo bwato bushya buzafasha u Burusiya gukomeza ubushobozi bwabwo mu bikorwa bya gisirikare byo mu nyanja, ashimangira ko ubwato bwo mu bwoko bwa Yasen-M bushobora gukora ibikorwa ahantu hose mu nyanja nini z’Isi butabonetse byoroshye.

Yavuze ko Perm ifite ubushobozi bwo kurasa misile zo mu bwoko bwa cruise ndetse na Zircon (Zirkon), zizwiho kugenda ku muvuduko urenze uw’ijwi.

Perezida Putin kandi yavuze ko gahunda yo kubaka ingabo zirwanira mu mazi zigezweho, zifite intwaro z’ikoranabuhanga rishya, izakomeza gushyirwa mu bikorwa uko biteganyijwe kugira ngo zirinde umutekano n’inyungu by’u Burusiya.

Ubwato bwa Perm ni ubwa gatanu mu bwoko bwa Yasen-M, ariko bukaba ari ubwa mbere bwubatswe kuva bugitangira ku buryo bwihariye bwo gutwara no kurasa misile za Zircon zirasa ku muvuduko urenze uw’ijwi.

Ibi bibaye mu gihe u Burusiya bukomeje kongera ubushobozi bw’ingabo zabwo zo mu mazi, cyane cyane mu bijyanye n’intwaro zigezweho zishobora kugera kure kandi zigoye guhagarikwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments