• Amakuru / MU-RWANDA


Umwe mu bagabo batatu bakekwaho kugerageza kwiba amafaranga y’umuntu utanga serivisi za banki mu Mujyi wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi, yafatiwe mu cyuho amaze gukata ingufuri y’ahabitswe amafaranga.

Ibi byabereye mu Kagari ka Kamashangi, ahagana saa mbiri z’ijoro. Amakuru avuga ko abagabo batatu bari baje kwiba umuntu usanzwe atanga serivisi za banki, ariko umwe muri bo agafatwa ari gukata ingufuri yari ifunze aho amafaranga abikwa, mu gihe abandi babiri bahise bacika.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yemeje aya makuru, avuga ko uwafashwe yahise atabwa muri yombi, mu gihe abandi bakekwaho uruhare muri iki gikorwa bagishakishwa.

Polisi iracyashakisha abandi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments