• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Mimuli, Akagari ka Amahoro, Umudugudu wa Gitwa, bari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 16 witwaga Sandrine, bivugwa ko yiyahuye.

Urupfu rw’uyu mwana rwababaje abaturage, benshi bibaza icyaba cyamuteye gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Amahoro, Noel Jean Paul, yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yamenyekanye, inzego z’umutekano na RIB zikabimenyeshwa kugira ngo hatangizwe iperereza.

Yasobanuye ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye urupfu rw’uyu mwana.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana icyaba cyatumye Sandrine apfa, mu gihe iperereza rigikomeje.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments