• Ubukungu / IMISORO
Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ukwakira 2023, Nibwo mu karere ka Muhanga, ikigo cya Kosmotive Rwanda cyatangiye ibikorwa byo Kwegereza abanyarwanda impapuro z’isuku zifashishwa n’abari n’abategarugori mu gihe cy’imihango yabo bise Kosmo Pads.

Iki gikorwa cyabaye kitabiriwe n'abatari bake cyane ko basusurukijwe n'umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda, Eric Senderi washishikarije abanyarwandakazi kujya bakoresha impapuro zigezweho mu mwanya wo gukoresha ibitambaro byo mu myenda nkuko hambere byakorwaga.

Kosmo Pads kuko zihendutse kandi ziramba cyane ku buryo umuntu wese udafite ubushobozi bwo kugura izo mpapuro z’isuku zisanzwe kubera ubushobozi yajya yikoreshereza Kosmo Pads.
Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Kosmotive Rwanda yatangarije itangazamakuru ko ibikoresho byabo ari bishya ku isoko ryo mu Rwanda kandi byujuje ubuziranenge aho umugore cyangwa umukobwa ukoresheje Kosmo Pads agubwa neza kandi bikaba bimworohera kuba yazikoresha kenshi bitewe n'izo yaguze kuko ziri mu moko atandukanye bitewe n’ubushobozi bwa buri wese.

Yakomeje avuga ko mbere wasangaga abari n'abategarugori barakoreshaga uburyo bwa gakondo bitewe nuko ibikoresho bigezweho byabaga bikosha mu gihe ku munsi wa none bisigaye byoroshye aho umuntu ashobora kubonera pad byibura ku mafaranga 1000 Frw gusa.

Yagize ati" Impapuro zacu z'isuku zirahendutse kandi wazosanga buri hamwe. Kera wasangaga abakobwa cyangwa abagore bifashisha uburyo butanoroheye ariko ubu 1000 Frw nticyatuma atabikora mu buryo bunoze".

Izi mpapuro z’isuku za Kosmo Pads ziri mu moko atanu aho umuntu ahitamo ubwoko ashaka kubera ubushobozi bwe.

Igitsina gore ni cyo gishobora kumva neza agaciro k’urupapuro rw’isuku rukoreshwa mu gihe cy’imihango kuko ni kimwe mu bintu by’ibanze umugore n’umukobwa bakenera kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.

Bitewe n’imibereho ya buri muntu hari ababasha kugura impapuro z’isuku bakazikoresha muri ibi bihe ariko hari n’abatabasha kuzigondera kuko ibiciro byazo bishoborwa n’abifite gusa rimwe na rimwe bikavugwa biterwa n'imyumvire.

Aha niho usanga nk’abana b’abakobwa baturuka mu miryango ikennye hari ubwo basiba ishuri mu gihe cyabo cy’imihango kubera kubura ibikoresho by’isuku mu gihe bari muri iyi minsi.

Ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko nibura miliyoni 500 ku Isi, batabasha kubona ibikoresho by’isuku iyo bari mu gihe cy’imihango.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments