Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, Nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, rwategetse ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Uru Rukiko rwemeje ibi kubera impamvu zikomeye zituma CG (Rtd) Gasana, akekwaho ibyaha yakurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30, kugira ngo iperereza rikomeze ridakomwe mu nkokora.
Urukiko rusanga kuba CG (Rtd) Gasana yarabaye umusirikare ukomeye akabona n’ipeti risumba ayandi muri Polisi y’Igihugu, hari impungenge ko arekuwe yabangamira iperereza kubera ubumenyi afite mu kuriyobora ndetse n’igitinyiro afite muri rubanda.
Tariki 10 Ugushyingo 2023, nibwo yagejejwe mu Rukiko aburana ifunga n’ifungura ry’agateganyo, ku byaha bibiri akurikiranyweho byo kwaka no kwakira indonke n’icyo kwitwaza ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite.
Ubushinjacyaha bumushinja ibyaha bibiri aribyo, icyaha cyo kwaka no kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite, ibyaha byose yahakanye.
Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko ibyaha akekwaho yabikoze mu mwaka wa 2022, ubwo yari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, aha akazi rwiyemezamirimo Karinganire Eric, nyiri kompanyi Akagera BTC, akazi ko kumushakira amazi yo kuhira umurima we uherereye mu Mudugudu wa Rebero, Umurenge wa Katabagemu.
Uyu ngo yakoze imirimo ihanywe n’Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 48 (48,000,000) ariko ntiyishyurwa.
Mu kwiregura, CG (Rtd) Gasana, yavuze ko atigeze amuha akazi ahubwo uwo wari umushinga w’abaturage b’Umudugudu wa Rebero, ahubwo yashakiye amazi mu isambu ye kubera ko ariho yabonye hegereye ipoto y’umuriro w’amashanyarazi yari kwifashishwa, mu kuzamura amazi mu butaka.
Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko ngo aramutse arekuwe yabangamira iperereza rigikorwa, kuba ibyaha ashinjwa birengeje igihano imyaka ibiri (2) y’igifungo no kuba yatoroka Igihugu.
Ni mu gihe abamwunganira, bavugaga ko umukiriya wabo atakwiha igihano cyo guhunga Igihugu n’imirimo yakoze kuva ku rugamba rwo kubohora Igihugu. Ikindi babwiye Urukiko ni uko kuba arwaye byasuzumwa nk’impamvu ikomeye ituma adafungwa, hagamijwe kurengera ubuzima bwe ndetse banasaba ko harebwa ku ngwate yatanzwe n’umuryango wa Dr. Kamugundu David nk’umwishingizi.
Like This Post?
Related Posts