Abarimo abanyamakuru nka Rugaju Reagan, Ishimwe
Ricard na Mucyo Antha Biganiro ndetse n’umuvugizi w’abafana ba APR FC, Mugisha
Frank uzwi nka Jangwani barekuwe n’urukiko rwa Gisirikare nyuma y’iminsi bari
bamaze bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Barekuranywe n’abandi basivire ariko ni iby’agateganyo.
Bivuze ko bazakomeza kuburanishwa badafunze.
Abo bose hamwe ndetse n’abarimo CSP Hillary Sengabo
na CSP Olive Mukantabana bo mu rwego rw’Igihgu rushinzwe igorora (RCS) ndetse n’abandi
basivire baregwa muri dosiye irimo n’aba ofisiye 3 mu ngabo z’u Rwanda aho
bakurikiranyweho kiriya cyaha bivugwa ko cyakorewe mu igurwa ry’amatike y’Indege
yabajyanye mu gihugu cya Misiri mu mukino wahuje ikipe ya APR FC na Pyramids FC
yo muri icyo gihugu muri Nzeri 2024.
Icyakora n’ubwo bariya bariya banyamakuru barekuwe
abofisiye ba RDF bo urukiko rwategetse ko bakomeza gufungwa by’agateganyo
iminsi 30 ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha.
Mu iburanisha ubushinjacyaha bwari bwasabiye
abarengwa 28 bose gufungwa by’agateganyo kuko bwemezaga ko hari impamvu
zikomeye zituma buri wese acyekwaho icyaha. Gusa ni n’iburanisha ryabereye mu
muhezo.
Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha bagashimangira
k obo baguze amatike y’indege biyishyuriye amafaranga.
Cpt Peninah Umutoni ufatwa nka kizigenza muri iyi
dosiye we yari yireguye agaragaza inzitizi zirimo ko yemezaga ko yafashwe mu
buryo bunyuranyije n’amategeko.