• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo abaturage bemeza ko ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda yishe umugore we amuhoye kumufuhira aho ngo yahabwaga amakuru n’abo mu muryango we bamubwira ko uyu mukazana wabo amuca inyuma.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore witwa Liliane abaturage bakaba bari baramuhimbye ‘Jugumila’ yamenyekanye kuri uyu wa 24 Kanama 2025 n’ubwo bamwe muri aba baturage bo bemeza ko byabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Kanama 2025.

Byabereye mu mudugudu wo Kumunini mu kagari ka Rugarama ya kabiri mu murenge wa Musheri ho mu karere ka Nyagatare, nyakwigendera akaba yari mu kigero cy’imyaka 23. Uriya mugabo wamwishe ngo ubwe yemeye ko ari we wamwishe agira ati “ Ninjye umwishe muhora ubusambanyi.”

Nk’uko bikomeza bitangazwa n’aba baturage ngo uriya musirikare yoherereje umugore we amafaranaga y’u Rwanda ibihumbi 400 ariko aje asanga ayo mafaranga atagihari hatanagaragara icyo yaba yarakoreshejwe cyane ko ngo no mu kabari nyakwigendera yacuruzaga byagaragariraga umugabo we ko ayo mafaranga ntayarimo.

Kuri ibyo hiyongeraho no kuba uyu mugabo yarahabwaga amakuru ko uyu mugore we ‘Jugumila’ amuca inyuma bikaba ari byo byamuteye kumwica, umwe mu baturage baduhaye amakuru yagize ati “ Yari afite umumotari wamutwaraga ahantu hose, uwo mumotari rero niwe bashinjaga ko yaba amusambanya.”

Uretse ibivugwa n’abaturage, kugeza ubu nta rundi rwego rwari rwemeza ko koko uriya mugabo yaba ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda. Icyakora Matsiko Gonzague, umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye ikinyamakuru umuseke ko uriya mugabo yamaze gutabwa muri yombi kuri ubu akaba ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

REBA VIDEO IKURIKIRA KUGIRANGO UMENYE BYINSHI KURI IYI NKURU



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments