Umugabo wo
mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Muko mu kagali ka Muhinda, umudugudu wa Ntonyanga,
yishe umugore we akoresheje isuka y’amenyo izwi ku izina rya majagu, abaturanyi
bemeza ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ndetse ko uyu mugabo
yajyaga ateguza nyakwigendera ko azamwica.
Uyu mugabo
witwa Hareramungu Emmanuel yabikoze mu ijoro ryo ku wa 27 Kanama 2025, Umwe mu
baturage bahuye n’uyu mugabo akimara gukora aya mahano muri iryo joro yabwiye
Bplus TV ko uyu mugabo yabemereye ko yishe umugore we Chantal agira ati “
Mukubise majagu kabiri, rwose yari anzengereje.”
Abaturanyi b’uyu
muryango bakomeza bavuga ko amakuru y’uko uyu mugabo yishe umugore we yatanzwe
bwa mbere n’umwana wabo aho ngo yasohotse mu rugo akajya guhuruza arira
abamubajije ikimuriza akababwira ko se yishe nyina.
Aba bakomeza
bashimangira ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane kuko ngo hari n’ubundi
uyu mugabo yakubise umugore akanamupfuragura imisatsi agahita atoroka nyuma
akaza kugaruka mu rugo bias n’ibimaze gucogora atagishakishwa n’inzego.
Bavuga kandi
ko nyakwigendera nawe hari abo yari yarabwiye ko umugabo ajya amubwira ko
azamwica icyakora ntihasobanurwa ishingiro ry’ayo makimbirane yatumaga uyu
mugabo aho ashaka kwica umugore we.
Umvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi yemeje aya makuru ashimangira ko ibyabaye ari ugukubita no gukomeretsa byateye urupfu. Uyu kandi yanaboneyeho gusaba abaturage muri rusange kwirinda amakimbirane yabageza ku bwicanyi ahubwo bakagana inzego mu gihe cyose hari ibyo batumvikanyeho.