• Amakuru / MU-RWANDA
Abaturage batuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru akagari ka Kamutwe mu mudugudu wa Agasharu baratabariza umuturage ufite ubumuga bwo kutabona ndetse n'ubwuruhu kubera ubuzima bumukomereye abayemo.

Uyu muturage witwa Ingabire Grolia uvuka mu karere ka Karubavu amaze igihe kitari gito ari mu Mujyi wa Kigali, mu kiganiro kihariye yagiranye na BTN, yavuze ko yahageze ari uko aje gushakisha umuryango we nyuma yuko nyina umubyara wari ufite ubumuga bwo mu mutwe yitabye Imana noneho umugabo wari warashakanye na nyina akaza kumwirukana cyane ko atari se umubyara.

Mu gahinda kenshi, Ingabire yakomeje avuga ko nyuma y'urupfu rwa nyina, Isi yabaye nk'imwicurikiyeho kuko abo yitaga umuryango we bahise bamufata nk'inyamaswa ubwo ubuzima bwe butangira kujya mu kangaratete ubwo bamuhambirizaga kandi atabona.

Nubwo nyina yari afite ikibazo cyo mu mutwe, ngo wasangaga rimwe na rimwe iyo akenge kagarukaga yaravugaga ati mwana w'i Gasabo ubwo uyu muziranenge nawe akarita mu gutwi nkuko yabitangarije BTN.

Yagize ati" Ntamuntu ahari uhangayitse nkanjye kuva ndi umwana kugeza nkuze kuko narababajwe bikomeye ndetse ndasiragizwa cyane. Nubwo mama yari afite ikibazo cyo mu mutwe ariko yaramfashaga noneho akimara gupfa abo nibonagamo nk'umuryango wanjye bahise bantererana kugeza ubwo banyirukanye".

Akomeza ati" Bakinyirukana nibwo ubuzima bwanjye bwagiye mu mazi abira ku buryo natorongeye kugeza ngeze i Kigali aho nari nje gushaka umuryango wanjye ariko ubu ntanumwe nigeze mbona. Ntamuntu ahari ubayeho nabi nkanjye".

Nubwo Ingabire yibana mu nzu, abaturanyi be ntibamurenza ingohe nubwo nabo ubuzima bwabo bukishakisha kuko badapfa gusinzira bitewe n'ubuzima bw'uyu mukobwa uhangayikishijwe cyane n'imimerere ye nkuko Mwitende Patricia yabitangarije BTN.

Ati" Ntago waryama utazi neza ko Grolia ameze neza. Bidusaba kujya kumukomangira tukareba uko amerewe niba yariye cyangwa hari ubundi bufasha akeneye nubwo bitabaho buri munsi bitewe nuko buri muntu usanga yigendeye muri gahunda ze".

Nubwo wenda kubona amafunguro bitamworohera, Ingabire ashegeshwa cyane no kuba abayeho mu bwigunge kuko kugendererwa bitajya bikunda kumubaho nkuko Emmanuel Munyanziza uvuga ko Grolia afite umutima ukomeye bitewe nuko aba mu bwigunge igihe kinini aho yasabye ubuyobozi kujya bumufasha bukamwegera bukamuganiriza nawe akibona mu muryango Nyarwanda.

Agira ati" Grolia afite umutima ukomeye cyane! Nawe reba kuba ari igitsina gore usanga akenshi bikumira bamwe nk'abagabo bashobora gutekereza kumusura kandi yibana mu nzu wenyine. Ubuyobozi bukwiye kumwegera bukamuganiriza nawe akisanga muri societe, niba se abajyanama b'ubuzima batamugeraho cyangwa izo nshuti z'umuryango ubwo urumva arinde kitegererezo?".

Ingabire Grolia kubaho kwe abikesha Imana, Abaturanyi ndetse n'Umuryango w'Ubumwe bw'Abafite Ubumuga,RUB umufasha byinshi byu mwihariko inkoni yera imufasha kugenda ahantu hatandukanye nkuko abivuga aho ashimangira ko uyu muryango iyo utamufasha ngo unamwigishe uko akwiye kwirwanaho igihe ari wenyine aba atakiri mu isi y'abazima.

Grolia ati" Ndashimira cyane RUB yampaye bimwe by'ingenzi birimo ubumenyi, amasomo ndetse n'inkoni yera aka kanya iri kumfasha mu ngendo zitandukanye".

Icyifuzo cy'abaturanyi be nuko ubuyobozi bwatera intambwe bukamwegera ndetse bukanamushakira aho kuba kuko aho acumbitse kuhabonera amafaranga yo kuhishyura bitamworohera.

Kuri iki kibazo BTN yegereye ubuyobozi bw'umurenge wa Kacyiru ibubaza niba iki kibazo bukizi n'icyo buteganya kugikoraho maze umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge, Urujeni Gerturde avuga ko iki kibazo bakimenye vuba kandi bwatangiye kugikurikirana ku buryo kizakemuka vuba.

Ati" Tubimenye vuba kandi twatangiye kumukurikirana. Turi gushaka uko twamusubiza iwabo akaba ariho afashirizwa".

Umuntu ashobora kwibaza ubuzima bwa Grolia nyuma yo gukurwa i Kigali akajyanywa mu karere ka Rubavu na karongi nawe ubwe atazi neza.

Igihe iki kibazo cye kizaba cyatangiye kubonerwa igisubizo BTN izabibatangariza mu nkuru zikurikira.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments