Ambasaderi
wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Eric William Kneedler, wasoje imirimo yo guhagararira
igihugu cye mu Rwanda yasezeye Perezida Paul Kagame.
Ni amakuru
yatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Mutarama 2026 n’Ibiro by’Umukuru
w’Igihugu mu itangazo ryanyujijwe kuri X.
Ni itangazo
ryagiraga riti “Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame
yakiriye Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric William Kneedler ubwo yari
arangije urugendo rwe rwo guhagararira icyo gihugu mu Rwanda.”
Mu gitondo
cyo kuri uyu wa 13 Mutarama, yari yasezeweho na Minisitiri w’Ububanyi
n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe amushimira uruhare rwe mu gukomeza guteza
imbere mubano w’Ibihugu byombi.
Mu Ukwakira
2023, ni bwo Amb. Eric William Kneedler yatanze impapuro zimwemerera
guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda asimbuye Peter Vrooman,
woherejwe guhagararira iki gihugu muri Mozambique.
Uyu mugabo
ari mu badipolomate 29 baheruka guhamagazwa n’ubutegetsi bwa Perezida Donald
Trump.
U Rwanda na
Leta zunze Ubumwe za Amerika ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza aho
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisanzwe zishyigikira iterambere ry’u Rwanda mu
bijyanye n’ubuzima, uburezi, ubukungu no guteza imbere imiryango itegamiye kuri
Leta n’ibindi.
Mu Ukuboza
2025, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere
urwego rw’ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga, kugira ngo rukore mu buryo
bugezweho, afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 328.
Amerika
yagize uruhare runini mu isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu ya
Washington hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
agamije gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibihugu
byombi Kandi bifitanye andi masezerano arimo ay’ubufatanye mu by’ikirere,
yashyizweho umukono mu mpera za 2022.