• Amakuru / POLITIKI


Ikigo gishinzwe itumanaho muri Uganda, cyategetse kompanyi zitanga internet mu gihugu kuyikuraho guhera ku mugoroba wo kuri ri uyu wa Kabiri, kugeza igihe zizabwirirwa kuyisubizaho.

Leta yafashe iki cyemezo mu gihe ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama muri Uganda hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite.

Mu ibaruwa yerekanwa n’ibinyamakuru muri Uganda kiriya kigo cya leta cyandikiye kompanyi zitanga internet, cyategetse ko izo kompanyi gutegereza kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza yo gusubizaho internet.

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yamaganye kiriya gikorwa.

Mu cyumweru gishize, Bobi ni we mbere wari watangaje mbere ko leta ifite umugambi wo gukuraho internet muri iki gihe cy’amatora nk’uko yabikoze mu matora ya 2021.

Ku wa kabiri ushize, abategetsi muri Uganda bari batangaje ko mu gihe cy’amatora internet itazakurwaho nk’uko byagenze mu 2021.

Kiriya kigo cya leta ubu cyatangaje ko icyo cyemezo cyafashwe hagamijwe “kwirinda ikwirakwira ry’amakuru atari yo, amakuru ayobya, ubujura bw’amajwi, no guhamagarira urugomo, bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu”.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko gukuraho internet muri iki gihe ubutegetsi bubikora bugamije gukorera mu mwijima aho nta makuru yigenga y’ibirimo kuba aba agera kuri rubanda, uretse ayagenzuwe na leta aca mu bitangazamakuru byayo.

Mu matora yo ku wa Kane, Perezida Yoweri Kaguta Museveni umaze imyaka 40 ayobora Uganda azaba ahatanye n’abanyapolitiki barangajwe imbere na Kyagulanyi bazaba bahatana ku nshuro ya kabiri.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments