• Amakuru / MU-RWANDA


Umugore w’imyaka 56 wo mu Karere ka Rutsiro, abana be babiri n’abaturanyi babiri batawe muri yombi nyuma y’uko umugabo we Nsengiyaremye Gervais wari ufite imyaka 60 asanzwe mu nzu yapfuye bikagaragara ko yatemwe mu mutwe.

Byabereye mu Mudugudu wa Kabiraho, Akagari ka Bumba ku wa 12 Mutarama 2026.

Mu ijoro rya tariki 11 rishyira ku wa 12 ni bwo uyu mugore yahamagaye umuyobozi w’Umudugudu avuga ko umugabo we Nsengiyaremye atashye yasinze yagera mu rugo akagwira ibuye rya fondasiyo iri mu nzu agapfa.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise bubimenyesha inzego zirimo Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) zihageze risanga Nsengiyaremye afite igikomerere kigaragaza ko yatemwe mu mutwe no ku gahanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Mwenedata Jean Pierre yatangaje ko umugore wa Nsengiyaremye yatabaje avuga ko umugabo we yituye hasi agapfa.

Ati "Inzego zibishinzwe zataye muri yombi abantu batanu barimo umugore wa Nsengiyaremye n’abana babiri n’abaturanyi babiri. Turasaba abaturage kwirinda ibyaha, kuko nko ni icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko, umuntu ashobora gufungwa burundu cyangwa agafungwa imyaka myinshi.”

Yibukije abashakanye ko igihe bafitanye amakimbirane bajya begera ubuyobozi bukabagira inama, byananirana amategeko akabatandukanya.

Uyu muryango wari ufitanye amakimbirane ashingiye ku bushoreke, kuko uyu mugabo yabihamijwe n’inkiko afunguwe ntiyareka iyo nshoreke akomeza kujya ajyayo.

Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango na ho umurambo wa Nsengiyaremye wajyanywe ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments