Umugore w’imyaka 56 wo mu Karere ka Rutsiro, abana be babiri n’abaturanyi babiri batawe muri yombi nyuma y’uko umugabo we Nsengiyaremye Gervais wari ufite imyaka 60 asanzwe mu nzu yapfuye bikagaragara ko yatemwe mu mutwe.
Byabereye mu
Mudugudu wa Kabiraho, Akagari ka Bumba ku wa 12 Mutarama 2026.
Mu ijoro rya tariki 11 rishyira ku wa 12 ni bwo uyu mugore
yahamagaye umuyobozi w’Umudugudu avuga ko umugabo we Nsengiyaremye atashye
yasinze yagera mu rugo akagwira ibuye rya fondasiyo iri mu nzu agapfa.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise bubimenyesha inzego zirimo
Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) zihageze risanga Nsengiyaremye afite
igikomerere kigaragaza ko yatemwe mu mutwe no ku gahanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Mwenedata
Jean Pierre yatangaje ko umugore wa Nsengiyaremye yatabaje avuga ko umugabo
we yituye hasi agapfa.
Ati "Inzego zibishinzwe zataye muri yombi abantu batanu
barimo umugore wa Nsengiyaremye n’abana babiri n’abaturanyi babiri. Turasaba
abaturage kwirinda ibyaha, kuko nko ni icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko,
umuntu ashobora gufungwa burundu cyangwa agafungwa imyaka myinshi.”
Yibukije abashakanye ko igihe bafitanye amakimbirane bajya
begera ubuyobozi bukabagira inama, byananirana amategeko akabatandukanya.
Uyu muryango wari ufitanye amakimbirane ashingiye ku bushoreke,
kuko uyu mugabo yabihamijwe n’inkiko afunguwe ntiyareka iyo nshoreke akomeza
kujya ajyayo.
Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango na ho
umurambo wa Nsengiyaremye wajyanywe ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma
mbere y’uko ushyingurwa.