Ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, Nibwo umugabo mu Mudugudu wa Kamuhabura mu Kagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi akurikiranyweho gutema ikiganza umugore we w’imyaka 35 wari wagiye kumurega amushinja kumuca inyuma ku bagore babiri batandukanye.
Uyu mugabo w’imyaka 32 amakuru avuga ko yari asanzwe ashyamirana 'umugore we bapfa kumuharika bigatuma umuryango wabo uhoramo amakimbirane.
Uyu mugore ngo yananiwe kubyihanganira ahitamo kurega umugabo we kuko kuri uwo munsi nabwo yari yamuciye inyuma, umugabo we mu kubimenya ngo yazanye umuhoro agiye kumutema undi ategaho akaboko birangira amutemye ikiganza.
Aya makuru ashimangirwa n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul uvuga ko uyu muryango usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umugabo yaraharitse umugore we akamushakiraho abandi bagore babiri.
Gitifu Kagabo yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu muryango, cyane cyane bakirinda guharikana ngo kuko uretse gukurura amakimbirane unasanga binateza ubukene mu muryango n’izindi ngeso mbi.
Yagize ati" Nibyo koko byarabaye, uyu muryango usanzwe urangwa n'amakimbirane ashingiye ku buharike".
Akomeza ati" Ndasaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu muryango, cyane cyane bakirinda guharikana ngo kuko uretse gukurura amakimbirane unasanga binateza ubukene mu muryango n’izindi ngeso mbi".
Umugore yahise ajya kwivuriza ku Kigo nderabuzima cya Gituku mu gihe umugabo yahise ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha rukorera Ndengo nkuko ikinyamakuru Ibendera kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Like This Post?
Related Posts