• Amakuru / POLITIKI


Imitwe ya Twirwaneho na AFC/M23 kuri uyu wa Mbere yahanuye drone eshatu za Kamikaze z’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi bibaye nyuma y’iminsi itatu nta mirwano ikomeye ihuza impande zombi.

Imirwano yabereye mu gace ka Point-Zero muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu masaha y’igicamunsi ihuriro ry’ingabo za Kinshasa rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, iza Tanzania, umutwe wa Wazalendo n’abacanshuro bagabye ibitero kuri Twirwaneho isanzwe ifatanya urugamba na AFC/M23.

Iyo mirwano yabereye mu gace ka Point-Zero, gusa ingabo zo ku ruhande rwa Leta zisubizwa inyuma.

Nyuma y’aho, FARDC n’abayifasha ku rugamba bitabaje drone ntoya za Kamikaze, ariko amakuru yemeza ko Twirwaneho na AFC/M23 zashoboye guhanura eshatu muri zo.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yashinje ingabo za Leta gukomeza kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano ku buryo “bubigaragara kandi bugambiriwe,” ashimangira ko ari ugusuzugura amasezerano agamije amahoro.

Yagize ati: “Ibi bikorwa by’ubuhubutsi ndetse n’ubugizi bwa nabi ni ubushotoranyi bukomeye kandi bibangamira imbaraga zose zikoreshwa mu rwego rwo kugabanya ubushyamirane no kugera ku gisubizo cy’amahoro.”

Ibi bitero bibaye mu gihe Leta ya Kinshasa yari yemeye kubahiriza agahenge kasabwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, kakazatangira kubahirizwa ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare.

Andi makuru avuga ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ingabo nyinshi zaturutse mu Burundi zinjiye mu gace ka Minembwe gutanga ubufasha ku ngabo za Leta mu mugambi wo gufata Komine Minembwe.

Hari kandi amakuru y’uko bamwe mu basirikare bashinzwe kurinda Perezida wa RDC bavuye ku mirongo y’urugamba berekeza mu mujyi wa Kalemie.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments