Abaturage bamwe mu Burundi baracyibaza uburyo Perezida wabo, Evariste Ndayishimiye, yahabwa kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), bamwe bakumva ari nk’aho agiye kugenzura ibihugu byose bya Afurika.
Ku wa 14 Gashyantare 2026, Perezida
Ndayishimiye yashyikirijwe ububasha bwa AU na Perezida wa Angola, João
Lourenço, wari umaze umwaka ayoboye uyu muryango
w’ibihugu 55, ubwo hatangiraga ku mugaragaro inama y’abakuru b’ibihugu na za
guverinoma biwugize.
Iri ni ishimwe rikomeye
ryaturutse ku nama ya 39 y’abakuru b’ibihugu ba AU, aho Ndayishimiye yafashe
inshingano zo kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka.
Abaturage bamwe bafashe
iki gikorwa nk’igitangaza, aho bamwe basasira ibitenge bya Perezida ubwo
yagarukaga mu Burundi ava ku cyicaro cya AU i Addis Ababa, muri Ethiopia.
Amafoto yanyujijwe ku Biro bya Perezida ku wa 16 Gashyantare 2026 agaragaza
Ndayishimiye n’umugore we, Angeline Ndayishimiye,
basuhuza abaturage b’Intara ya Bujumbura.
Hari n’urujijo rugaragara
ku nyandiko y’umugore we, Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, ubwo yifurizaga
umugabo we imirimo myiza mu butumwa bwanyujije ku mbuga nkoranyambaga. Mu
butumwa, yagaragaje ko Perezida agiye “kurongora ibihugu by’ubumwe bwa
Afurika,” bishatse kugaragaza ko atasobanukiwe neza ko inshingano ari ku rwego
rw’umuryango, aho kugira ngo abe “umuyobozi w’ibihugu byose.”
Ibi birerekana uburyo bamwe mu baturage n’abaturage bo mu muryango wa Perezida bafata uyu murimo nk’ikintu gikomeye cyane, kitandukanye n’inshingano zisanzwe za Perezida w’igihugu.