Abatuye mu kagari ka Nyamabuye n'abaturiye umugezi wa Yanza mu murenge wa Gatsata barataka ikibazo cy'amazi adahagije ndetse n'aho ari akabura bya hato na hato ibituma bavoma ibiroha mu migezi ya Yanza na Nyabugogo. Ibi bavuga ko bibakururira indwara z'umwanda kuko bayanywa bakanayatekesha. Bagasaba ko iki kibazo cyakwitabwaho.
Bamwe umunyamakuru wa B Plus Tv asanze babyiganira ku mugezi gakondo ari
benshi abandi baravoma mu mugezi wa Yanza n’uwa Nyabugogo uko bavoma kandi ni
ko abandi bawumeseramo imyenda abandi boga.
Ibi ni byo umunyamakuru yahereyeho abaza
abaturage ikibatera kuvoma aya mazi bigaragara ko ari mabi koko. Bavuga ko ibi biterwa n’uko mu bice by’akagari
ka Nyamabuye n’abaturiye imigezi ya Nyabugo na Yanza ho mu murenge wa Gatsata akarere ka Gasabo
nta mazi menshi ahaboneka kuko utuzu acururizwamo atari twinshi kandi nabwo
ntaboneke kenshi. Ngo ibi bituma
bamwe bavoma ibiroha cg ayo babonye cyane cyane muri iyi migezi nyamara ngo
abantu baba bayimeseramo abandi boga
n’ibindi bikurura umwanda. Ibi
ngo bibateye impungenge ko banakuramo uburwayi, bagasaba amazi kandi ahoraho.
Kuri iki kibazo umunyamakuru wa Bplus tv
yahamagaye kuri telefoni umuvugizi w’umujyi wa Kigali ngo yumve icyo ubuyobozi buteganya
niba bunazi iki kibazo ariko ntiyafata telefoni cg ngo asubize ubutumwa.
Abatuye mu bice bya Gatsata bavuga ikibazo
cy’amazi bagihorana ariko ntibazi
impamvu kidashakirwa umuti.
Muri 2025 Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr.
Jimmy Gasore, yavuze ko kugabanyuka kw’amazi y’Umugezi wa Nyabarongo biri mu
byagize ingaruka zikomeye kw’ibura ry’amazi mu mujyi wa Kigali.
Muri uwo mwaka kandi ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare Cyatangaje ko Abaturage bagerwaho n'amazi meza yo kunywa mu Mujyi wa Kigali ni 97.9%, bavuye kuri 95.5%" mu mwaka wari wabanje.