Perezida Kagame yifurije abitabiriye Move Afrika Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2024

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-07 06:25:04 Imyidagaduro

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Ukuboza 2023, Nibwo Perezida Paul Kagame wari rui kumwe na Madamu Jeannette Kagame yifurije abitabiriye igitaramo cya Move Afrika cyaririmbyemo umuraperi Kendrick Lamar Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2024.

Mbere yo kwifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2024 abari muri BK Arena, yabanje avuga ko u Rwanda rwishimiye kwakira ibi bitaramo buri mwaka.

Perezida Kagame ubwo yari ageze muri BK Arena, yafashe umwanya abanza gusuhuza ibihumbi by’abitariye iki gitaramo ndetse avuga ko ari umugoroba w’ibyishimo n’uburyo bwiza bwo gusoza umwaka.
“Ati “Mbega uburyo bwiza bwo gusoza umwaka!”

Umukuru w’igihugu yavuze kandi ko kugira ngo umugabane wa Afurika ubashe gukomera bisaba gukorera hamwe mu guhangana n’ibibazo uhura nabyo.

Yavuze kandi ko u Rwanda runejejwe no kuba ruzajya rwakira ibikorwa by’umuryango wa Global Citizen binyuze mu bitaramo bya Move Afrika.

Ati: “tunejejwe no kujya twakira Global Citizen buri mwaka I Kigali binyuze muri Move Afrika.”

U Rwanda ruzajya rwakira ibi bitaramo buri mwaka, bikazanyura mu bufatanye hagati y’ikigo pgLang cya Kendrick Lamar n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ubu bufatanye buteganya ko ibi bitaramo bya “Move Afrika: Rwanda” bizajya bibera I Kigali buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere kugeza mu 2028.

Umukuru w’igihugu kandi yagarutse gato no ku ntego za Global Citizen yateguye iki gitaramo, maze avuga ko ibyo birori abituye abajyanama b’ubuzima mu Rwanda kubera uruhare rukomeye bagira mu mibereho y’abanyarwanda.

Uretse umuraperi Kendrick Lamar wari utegerjwe na benshi, abandi bahanzi basusurukije abakunzi ba muzika harimo umuhanzikazi ukomoka muri Tanzania, Zuchu, Bruce Melodie, Ariel Wayz ndetse n’umubyinnyi w’umunyarwandakazi wamamaye mu kubyina, Sherrie Silver.

Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kwifuriza abitabiriye iki gitaramo Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2024.

Related Post