• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Ayodeji Balogun uzwi cyane nka Wizkid, yavuze ko yifuza ko mugenzi we Asake azaririmba mu bukwe bwe.

Ibi Wizkid yabigarutseho mu kiganiro bagiranye kuri Apple Music Radio, aho yari ari kumwe na Asake na DJ Tunez. Muri icyo kiganiro cyaranzwe n’ubusabane n’urwenya, Wizkid yabwiye Asake ko yifuza ko azamuririmbira ubwo azaba arushinga.

Ati: “Bro, uzaririmbire mu bukwe bwanjye.” Ibi byatangaje abari bamwumvise, cyane ko Wizkid atajya akunze kuvuga byinshi ku buzima bwe bwihariye.

Asake, umaze kubaka izina rikomeye muri afrobeats binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, ntiyahakanye cyangwa ngo abyange; ahubwo yagaragaje ko abyishimiye, anasezeranya ko igihe nikigera yiteguye gushyigikira mugenzi we.

Iyi mvugo ya Wizkid yakiriwe neza n’abafana ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ubukwe bwe nabubaho buzaba kimwe mu bikorwa bikomeye mu muziki wa Afurika.

Wizikid  yagize Yagize ati:“‘Omo Ope’ yangize umufana wa Asake kuva ku munsi wa  mbere  ayikora . Ariko indirimbo nkunda cyane ya Asake ni ‘Remember’. Ndumva wazayiririmba ku munsi w’ubukwe bwanjye. Ni indirimbo ikozwe neza cyane.”

Yakomeje kandi  ashimira Asake ku mpano ye idasanzwe, ati:
“Uri umuhanga cyane, ufite ijwi ridasanzwe muri Afurika ndetse no ku Isi yose. Narabikubwiye inshuro nyinshi, none ndabisubiyemo no kuri radiyo. Uri umugisha ku muziki wa Afurika.”

Wizkid arashyira hanze ibi mu gihe ari mu rukundo n’umugore banakorana, , akaba ari na nyina w’abana be. Bombi bafitanye abana batatu: abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Nyuma y’igihe kinini akomeje gutera imitoma avuga ko ubukwe bwe buri “mu nzira”, Wizkid yongeye kubyutsa icyizere cy’Abafana, benshi bibaza igihe uyu munsi ukomeye uzabera.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments